Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangirijwe I Gishari

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Mata 2022, Abanyarwanda n’isi yose twatangiye Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibiganiro bikaba byabereye muri buri mudugudu. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangirijwe mu murenge wa Gishari mu busitani bw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri 5,081 y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside.. Iki gikorwa cyitabiriwe na Depite Nyiragwaneza Athanasie na Depite Uwineza Belline bari kumwe n’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, komite nyobozi y’Akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abahagarariye IBUKA, abahagarariye ibigo bya leta bikorera mu karere, Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barokokeye muri uyu murenge ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab  yavuze ko ku itariki nk’iyi mu Rwanda hose kimwe no Ku isi hose Abanyarwanda aho bari hose ndetse n’inshuti zabo dufatanyiriza hamwe kwibuka abanyarwanda b’inzirakarengane bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iki gikorwa cyo kubunamira kikazamara iminsi 100 hakorwa ibikorwa bitandukanye byo kubazirikana no kubasubiza icyubahiro. Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko umurenge wa Gishari ufite amateka y’ihariye yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko naho Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yasoje ijambo ry’ikaze yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana Madamu Musabyeyezu Dative yasabye ko buri wese yiha intego ishingiye ku nsanganyamatsiko nkuru yo “Kwibuka twiyubaka”, bityo tukiyubaka kandi tukubaka na bagenzi bacu. Madamu Musabyeyezu Dative yanashimiye leta y’ubumwe ikomeje gufasha abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka, uyu munsi bakaba bakomeje kwinjirana n’abandi banyarwanda mu ruhando rw’iterambere. Yashimiye inkotanyi zanze kurebera, ahubwo zigahaguruka zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Madamu Musabyeyezu Dative yasabye abaturage kwigira ku butwari bw’inkotanyi nabo bakajya baharanira kurwanya ikibi aho cyaturuka hose.

Depite Uwineza Beline wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bitaba byoroshye kuko muri iki gihe tuba tugomba gufata umwanya tukibuka amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo, kandi tukibuka twiyubaka duharanira tubaka u Rwanda twifuza. Depite Uwineza Beline yongeyeho ko muri iyi minsi 100 twibuka inzirakarengane z’Abatutsi barenga 1,000,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; kandi tukaba tubikora buri mwaka kuko dufite umuhigo ko ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera ukundi. Yavuze kandi ko kugira ngo bitazongera ukundi ari uko aya mateka atagomba gusibangana, kandi kugira ngo adasibangana ari uko dukomeza kuyahererekanya uko ibisekuru bizajya bisimburana. Depite Uwineza Beline yanavuze ko igihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana Abatutsi bishwe, tukareba impamvu zatumye ibaho harimo n’ubuyobozi bubi bwavangurana abana b’u Rwanda, tukibuka uko abaturage bashowe muri Jenoside kugeza aho umuntu yica umuturanyi bari barahanye igihango,… ariyo mpamvu twahisemo kuba umwe kuko tuzi ingaruka z’amacakubiri. Depite Uwineza Beline yavuze ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana n’amasomo twakuyemo harimo isomo ry’ubutwari bwaranze inkotanyi zari zirangajwe na Perezida Paul Kagame, isomo ry’ubudaheranwa kuko nyuma y’ibyo twanyuzemo twiyemeje kongera kubaho, n’isomo ry’ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Depite Uwineza Beline yasabye abaturage kurushaho gukorera hamwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose, guhangana n’abapfobya Jenoside aho bari hose, kandi tukanirinda n’amacakubiri.