Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangiye gusuzuma aho ubuyobozi bw’Akarere bugeze bushyira mu bikorwa imihigo ya 2019/2020
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17/02/2020, Abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) batangiye igikorwa cyo gusuzuma aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bushyira mu bikorwa imihigo bwahize muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa ukaba wabereye mu cyumba cy’intara y’iburasirazuba, witabirwa n’abagize komite nyobozi y’Akarere, Abajyanama b’Akarere, abafatanyabikorwa, abahagarariye inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere muri rusange. Mu ijambo ry’ikaze, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ku kuba bwarateguye iri suzuma kuko rifasha ubuyobozi n’abakozi b’Akarere kurushaho kwiga no kwisuzuma ubwabo, bityo bakamenya aho bahagaze. Yavuze ko uyu mwaka imihigo yabaye myinshi kurusha indi myaka yabanje ariko ko byose bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’umuturage. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko imihigo y’uyu mwaka wa 2019/2020 ikomeje gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa n’abaturage; aho abaturage ubwabo bayigizemo uruhare binyuze cyane cyane mu bukangurambaga bwahawe izina rya “Tujyanemo Campaign”. Yongeyeho ko hari n’izindi ngamba zirimo kwifashishwa mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo harimo: Icyumba ntangamakuru gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Rwamagana smart situation room), kumenyekanisha imihigo mu baturage no gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu mihigo ndetse n’inyungu bayifitemo, kwifashisha imigoroba y’ababyeyi, Kwishyiraho igipimo cyo kwisuzumiraho (Imihigo gauge) ndetse no kwikorera isuzuma kenshi gashoboka (Auto evaluation). Semana Gilbert uyoboye iri tsinda riturutse mu kigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR), yavuze ko Kubera Politiki yo gukorera ku mihigo, Buri mwaka hagenda hagira ikintu cyiza gishya kiyongeraho (improvement) mu rwego rwo gukomeza kwihutisha iterambere. Bwana Gilbert Semana yavuze ko iri suzuma rirareba niba intego Akarere kari kihaye mu bihembwe 2 bishize zaragezweho aho kureba intego z’umwaka wose. Yongeyeho ko bazibanda ku kuganira n’abaturage hagamijwe kureba inyungu n’umusaruro umuturage akura mu bikorwa byakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ndetse bakazareba n’uburyo ibikorwa byakozwe mu mihigo yo mu myaka ishize bibungabunzwe. Ibi byose bikazashingirwaho mu gutanga amanota. Intego ikaba ari ukugira ngo habeho guhwiturana kugira ngo abantu bibukiranye ko ibintu bigomba gukorwa kandi bigakorerwa ku gihe. Aha hiyongeraho kureba niba byarakozwe neza ku buryo bufitiye inyungu umuturage. Muri uyu mwaka wa 2019/2020, Inkeramihigo za Rwamagana zahize imihigo 104 irimo: imihigo 31 ijyanye n’ubukungu, imihigo 55 ijyanye n’imibereho myiza n’imihigo 18 ijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza igamije impinduka. Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo muri rusange, imihigo 19 yamaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cy’100%, imihigo 52 imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero kiri hagati 50% na 99.9%, imihigo 31 imaze gushyirwa mu bikorwa ku ijanisha riri munsi ya 49.9% naho imihigo 2 ntirageza igihe cyo gushyirwa mu bikorwa. Tugendeye kuri buri nkingi, imihigo yo mu bukungu imaze gushyirwa mu bikorwa ku ijanisha rya 59%, imihigo yo mu mibereho myiza imaze gushyirwa mu bikorwa ku ijanisha rya 63% naho imihigo yo mu miyoborere myiza imaze gushyirwa mu bikorwa ku ijanisha rya 62%. Kugeza uyu munsi, Impuzandengo rusange ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2019/2020 ikaba ari 61.6%.