Ikigo RICA cyashumbushe Umuturage wibwe inka yahawe muri gahunda ya Girinka
Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025 Ubuyobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi-RICA boroje inka Kamaraba Didacienne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamushumbusha nyuma y'uko iyo yari yarahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yibwe.
Umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo RICA Mme Mbabazi Antoinette yavuze ko batekereje gushumbusha inka Kamaraba Didacienne nyuma yo kumva ko yahoze yoroye inka ariko aza kugirwaho ingaruka na jenoside yakorewe Abatutsi n'iyo yari yahawe yibwe kandi badashaka ko azimya igicaniro, bahitamo kwifatanya na we muri iyi minsi 100 mu Rwanda twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uyu mwaka w'Imihigo 2024/2025 mu Karere hamaze korozwa inka imiryango 408 mu gihe hari hahizwe koroza imiryango 395. Ni umuhigo weshejwe mu bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa b'Akarere mu iterambere n'imiryango yorojwe inka mu myaka yabanje yituye indi miryango muri iyi gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006.