Imiryango 18 itishoboye yorojwe inka zikomoka ku zatanzwe muri gahunda ya Girinka
Kuri uyu wa kane tariki ya 04/04/2019, mu kagali ka Bwana ho mu murenge wa Munyiginya habereye igikorwa cyo koroza inka imiryango 18 itishoboye. Izi nka zatanzwe uyu munsi zitaba zarakomotse ku zari zaratanzwe muri gahunda ya Girinka, ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umushinga MSAADA nk’umufatanyabikorwa.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye iki gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye umushinga MSAADA nk’umufatanyabikorwa ku bwo gushyigikira gahunda ya Girinka no kuyigiramo uruhare. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko iterambere u Rwanda rugezeho turikesha Perezida Kagame udahwema kureba kure ngo azamure ubukungu n’imibereho myiza by’Abanyarwanda, ari nawe watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda. Agaruka ku kamaro k’izi nka zatanzwe, Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko bagomba kuzifata neza zikazababera intangiriro yo kwikura mu bucyene, dore dore zizajya zibaha amata yo kunywa n’ayo kugurisha, ifumbire ibafasha mu buhinzi, … ku buryo bazifashe uko bikwiye zazabasajisha neza. Yabibukije kandi ko kizira ko urwaza imirire mibi warahawe inka, abasaba kuzitura uwabagabiye bikura mu bucyene kandi boroza bagenzi babo bityo buri wese akazagerwaho.
Kuva MSAADA yatangira gukorera mu karere ka Rwamagana, yakomeje gushyigikira gahunda ya Girinka ikaba imaze gutanga inka ku miryango 334 igizwe n’abantu 1085.