Imyanda ya pulasitike igiye gukusanywa ikorwemo ibindi bikoresho
Kuri uyu wa 04Nzeli 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yasoje amahugurwa ku mushinga wo gukusanya imyanda ikabyazwamo ibindi bikoresho,wiswe "Recycling initiative in Rwamagana District,yateguwe ku bufatanye na GIZ, REMA n'abandi bafatanyabikorwa.
Muri uyu mushinga uzatangirira mu Mujyi wa Rwamagana hazashyirwaho ikusanyirizo ry'imyanda ryubatse mu buryo bwa ‘container’ aho izajya ikurwa yoherezwa aho izajya itunganywamo ibindi bikoresho.