Indi miryango 45 yorojwe inka muri gahunda ya Girinka yo kwitura

Ku bufatanye na Heifer International Rwanda  , kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 imiryango 11 yo mu Murenge wa Rubona yituwe inka muri gahunda ya Girinka. Ni gahunda ikomereje mu Mirenge ya Karenge, Nyakariro, Nzige na Gahengeri hatangwa izindi nyana 34. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yashimiye HEIFER ku bufatanye mu guteza imbere ubworozi n'imibereho myiza y'abaturage, asaba abaturage borojwe inka kuzitabo kugira ngo zibateze imbere.

Muri uyu mwaka w'Imihigo 2024/2025 mu Karere hamaze korozwa inka imiryango 407 mu gihe hari hahizwe koroza imiryango 395. Ni umuhigo weshejwe mu bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa b'Akarere mu iterambere n'imiryango yorojwe inka mu myaka yabanje yituye indi miryango muri iyi gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006.