Inkeramihigo za Rwamagana zifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/12/2021, Inkeramihigo z’Akarere ka Rwamagana(abayobozi n’abaturage) zifatanyije n’abandi banyarwanda hirya no hino mu gihugu ndetse n’abatuye isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, ibi birori bikaba byabereye ku kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro. Ibi birori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “kurandura ruswa, inkingi y’iterambere rirambye”; bikaba bije bisoza icyumweru cyari cyarahariwe kurwanya ruswa n'akarengane cyatangijwe ku itariki ya 28/11/2021 gisozwa uyu munsi tariki ya 09/12/2021. Muri ibi birori, abayobozi n'abaturage bishimiye igikombe n'icyemezo cy'ishimwe urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije Akarere ka Rwamagana nyuma y'uko gahize uturere tugize intara y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane; kandi bose banahiga umuhigo wo kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kurandura ruswa no guca akarengane. Umushyitsi mukuru yari Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Visi Meya Umutoni Jeanne yasabye abayobozi guhera ku isibo kugera ku nzego zo hejuru kurangwa n'ubunyangamugayo birinda kwijandika mu byaha bya Ruswa, bagatanga serivise nziza, kandi bakirinda guhemukira abaturage babagiriye ikizere bakabatora. Yabibukije kandi ko iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza by'umuturage bigomba kubanza, kandi ko gahunda y'imiyoborere myiza u Rwanda rwahisemo ari ugushyira Umuturage Ku Isonga, kugira ngo ibyo bigerweho ruswa ikaba igomba kurandurwa burundu. Visi Meya Umutoni Jeanne yanasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye cyangwa bumvise icyaha cya Ruswa. Ababwira ko bashobora guhamagara ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ku murongo utishyurwa wa 3836 cyangwa se bakitabaza Urwego rwa Polisi y’igihugu(RNP) n’urw’ubugenzacyaha(RIB).
Mu mwaka wa 2003 i New York, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye icyemezo no 58/4 gishyiraho Amasezerano Mpuzamahanga ahamagarira Ibihugu byose gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa anabisaba guhana ibikorwa byose bya ruswa. Hanemejwe kandi ko Tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka iba Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa mu rwego rwo kurushaho gukangurira abatuye Isi ingaruka mbi za ruswa no kubashishikariza kuyirinda bakagira n’uruhare mu kuyirwanya. Muri iki cyumweru dusoje cyari cyarahariwe ibikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane hakozwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ahanini gutanga ibiganiro kuri za radio no mu nteko rusange z'abaturage bose hagamijwe gukangurira abaturage n'abayobozi kurwanya ruswa n'akarengane; Kwitabira ikiganiro cy’abagize inama ngishwanama zo gukumira ruswa ku ntara, ndetse hanakorwa inama ya komite yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere hagamijwe gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa mu mitangire y’amasoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya leta.