Inkeramihigo z’Akarere ka Rwamagana zifatanyije n’abandi banyarwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/12/2021 mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw'Akarere ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye mu Murenge wa Fumbwe. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Madamu Nyirabihogo Jeanne d’Arc- Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere idaheza nyuma ya COVID-19.”
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, byaranzwe ahanini no kumurika ibikorwa by'abantu bafite ubumuga, kuremera abantu bafite ubumuga batishoboye, imivugo, udukinamico (sketch), imbyino n'ibindi bigaragaza uruhare abafite ubumuga bakwiye kugira mu iterambere ry’igihugu n’imiyoborere myiza yacyo ndetse bisaba buri wese kubigiramo uruhare kugira ngo bigerweho.
Mu rwego rwo gushyigikirana, abafite ubumuga baremeye imiryango imiryango 6 itishoboye irimo abafite ubumuga. Iyi miryango ikaba yorojwe amatungo magufi y’ihene.