Intambwe imaze guterwa n'abaturage bahujwe n'amahirwe irashimishije

Kuri uyu wa 02Ukwakira 2025 Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza bakiriye itsinda rihuriweho na MINALOC, LODARwanda , Banki y'Isi, Imbuto Foundation n'abandi bafatanyabikorwa muri gahunda zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene,  kubahuza n'amahirwe y'iterambere na gahunda mbonezamikurire y'abana bato.

Abashyitsi basuye banagaragarijwe imikorere y'urugo mbonezamikurire y'abana bato mu Murenge wa Munyiginy na bamwe mubaturage bahujwe n'amahirwe bakigishwa imyuga ndetse bagahabwa n'ibikoresho ubu bakaba barahanze akazi kandi bakaba bari kwiteza imbere.

Mu mwaka w'Imihigo wa 2024/2025, imiryango 4021 yahujwe n'amahirwe yikuye mu bukene, abantu 5,868 bahabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP, 182 bahabwa ibikoresho byo guhanga akazi, 274 bigishwa imyuga, 1,972 bahabwa akazi muri VUP naho 1,834 bahabwa inkunga y'ingoboka.