Inteko rusange shingiro ya SACCO yashyizeho SACCO y'Akarere
Kuri uyu wa 23 Mata 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono inama y'Inteko rusange shingiro ya SACCO y'Akarere; yateguwe ku bufatanye na RCA, MINECOFIN na BNR.
Iyi nteko rusange yise SACCO y'Akarere "Umucyo SACCO Rwamagana" ivuye mu kwihuza kw'Imirenge SACCO 14 zakoreraga mu Karere zizahinduka amashami y'iy'Akarere. Inteko rusange kandi yemeje amategeko shingiro n'indangacyerekezo cy'Umucyo SACCO Rwamagana, intego n'ibijyanye n'imigabane muri iyi SACCO y'Akarere.
Inama y'Inteko rusange shingiro y' Umucyo SACCO Rwamagana yatoye Komite Nyobozi igizwe na Perezida USANASE Jolie wungirijwe GASHONGA Olivier, naho MAJYAMBERE Silas atorerwa kuba umunyamabanga, hanatorwa Abajyanama barimo IRANDUKUNDA Anitha na NSABIMANA Innocent. Muri iyi nama kandi hatowe Komite Ngenzuzi igizwe na NTAGANIRA Eugene hamwe na DUKUNDE Jeanne ndetse na Komite yashyiriweho kuzashaka abantu bigenga bazunganira inzego z'Ubuyobozi igizwe na KAYIRANGA Jean Baptiste, UWISHEMA Jean de Dieu, MUSABIMANA Emmanuel na NSENGIYERA Daniel.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abatorewe kuyobora Umucyo SACCO Rwamagana guharanira inyungu n'iterambere by'umuturage; kuba hafi y'abanyamuryango no kuzirikana ibitekerezo byabo mu gufata imyanzuro, na cyane ko iyi SACCO izakoresha ikoranabuhanga rizafasha kunoza serivise.