Inzego zitandukanye mu Karere ziyemeje kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda ziterwa abangavu

Kuri uyu wa 07Gicurasi 2024  mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amagurwa agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda ziterwa abangavu. Ni amahugurwa y'iminsi 2, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Polisi y'Igihugu, RIB n'Akarere ka Rwamagana.

Amahugurwa yahawe abagize urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahagarariye abandi ku Karere no mu Mirenge, Abapolisi bahagarariye abandi mu Karere no mu Mirenge, abagize urwego rwa Dasso bahagarariye abandi ku Karere no mu Mirenge hamwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake.

Aya mahugurwa yatangijwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, wagaragarije abitabiriye amahugurwa uko akarere ka Rwamagana gahagaze ndetse n'ibikorwa mu Karere hagamijwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasabye abitabiriye amahugurwa guharanira impinduka bakajya batanga ubutumwa aho bari bagakangurira abaturage gukumira ibi byaha bitaraba.

Ibiganiro byatanzwe bitandukanye birimo; kumenya ihohoterwa icyo aricyo n'uburyo bwo kurikumira ,kurwanya ihohoterwa habungwabungwa umutekano, amategeko n'ibihano bihabwa abakora ihohotera. 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne Yasabye abitabiriye guharanira ko Akarere ka Rwamagana karandura ihohoterwa burundu buri wese abigizemo uruhare.