Ishuri rya GS Rweri ryashyikirijwe mudasobwa zo kurifasha mu masomo y'ikoranabuhanga
Kuri uyu wa 10/02/2025 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Ishuri rya GS Rweri ryo mu Murenge wa Gahengeri mu muhango wo kwakira inkunga ya mudasobwa 15 zatanzwe n'Umuryango Heydar Aliyev Foundation in Rwanda mu mushinga wo gushyigikira uburezi.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye Ms. Leyla Aliyeva - Umukobwa wa Perezida wa Azerbaijan- kuri iyi nkunga, asaba abarezi n'abanyeshuri gufata neza izi mudasobwa no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu myigire, mu bushakashatsi no mu guteza imbere uburezi muri rusange.
Iyi nkunga ya mudasobwa zo kuri GS Rweri yiyongereye ku mazi meza yegerejwe iri shuri ku bufatanye n'uyu mushinga wa Heydar Aliyev Foundation in Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo kuri iri shuri no kubafasha kubona ifunguro n'amazi meza mu kigo.