Ishuri rya Polisi rya Gishari ryashimiwe koroza inka indi miryango 4 muri Gahunda ya Girinka
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10/1/2023 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti n'abandi bifatanyije n'abaturage mu nteko rusange yateraniye mu Kagari ka Ruhimbi, yahujwe no koroza imiryango 4 inka zatanzwe n'Ishuri rya Polisi rya Gishari, muri gahunda ya #Girinka
CP Robert Niyonshuti yavuze ko gahunda yo koroza inka abaturage ari kimwe mu byo Polisi y'Igihugu isanzwe ikora mu kubungabunga umutekano ushingiye ku muturage umeze neza no kugira uruhare mu iterambere, bashyira mu bikorwa gahunda ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ya #Girinka , asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi kubungabunga umutekano, bakora amarondo neza,gukumira ibyaha no kubirwanya, anabizeza ko Polisi y'Igihugu izakomeza ubufatanye n'abaturage mu bikorwa by'iterambere no kubungabunga umutekano.
Mayor Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Polisi y'Igihugu ku bufatanye n'Akarere mu iterambere, by'umwihariko Ishuri rya Polisi,asaba abaturage barimo n'abahawe inka,Umuganda,inzu, mituweli n'ibindi kwitura umutekano no kureka ibyaha, ubu bufatanye bugakomeza mu bikorwa by'iterambere. Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye abaturage borojwe inka kuzifata neza kugira ngo zibyare babone amata n'ubukire, biture bagenzi babo, babone inshuti n'ibindi inka zitanga. #TerimbereMworozi .
Mu Karere imiryango 14,940 imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.