Itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu ryashimye imbaraga zashyizwe mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/02/2019, Mu karere ka Rwamagana twakiriye itsinda ryihariye riturutse ku rwego rw’igihugu (National task force) ryari rije kureba aho ubuyobozi bw’Akarere bugeze bucyemura ibibazo byari bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human Security issues). Iri tsinda rikaba ryari rirangajwe imbere na Major Gatabazi Joseph. Abandi bari muri iri tsinda ni Madamu Mukandakebuka Justine (MINALOC) na Madamu Uwimbabazi Sylivie (MINEDUC). Bakigera mu karere ka Rwamagana, aba bashyitsi basuye icyumba ntangamakuru (Situation room) kigaragaza amakuru yose y’uburyo ibi bibazo bigenda bicyemuka. Basuye kandi abaturage bo mu mirenge ya Karenge na Nyakaliro, birebera uburyo abataragiraga aho kuba bubakiwe, abataragira ubwiherero babwubakiwe, abana bakuwe mu mirire mibi bakaba bameze neza ndetse n’abararanaga n’amatungo bayubakiye ibiraro byayo. 

Nyuma yo gusobanurirwa imbaraga zakoreshejwe n’ingamba ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwafatiye ibi bibazo, Maj. Gatabazi Joseph wari uyoboye iri tsinda yavuze ko ntawe utashimira Akarere ka Rwamagana aho kageze kabicyemura kuko aho bageze ari heza. Yavuze kandi ko ugereranyije n’ahandi banyuze, Akarere ka Rwamagana gafite umwihariko wako wo kuba karashyize imbaraga nyinshi mu gucyemura ibi bibazo. Maj. Gatabazi Joseph yongeyeho ko nubwo amikoro aba ari macye, ariko nk’ubuyobozi bukwiye guhora bushaka udushya (Innovations) twafasha mu kurandura burundu ibi bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage. Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, kongera imbaraga mu gusubiza abana mu ishuli, abarivuyemo bose bagasubizwamo cyangwa bagashyirwa mu mashuli y’ubumenyi-ngiro n’imyuga(TVET) ndetse anasaba ko amazu yubakirwa abatishoboye bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe (Cat. I)  akaba atari yuzuzwa neza, yakwihutishwa akuzuzwa.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye iri tsinda ry’abashyitsi ko mu rwego rwo gufasha abana bavuye mu ishuli, ubuyobozi burimo kubasubizamo, abashaka kwiga ubumenyingiro n’imyuga nabo bakabashyira mu mashuli yabugenewe. Kugira ngo ibi bigerweho, Akarere kakaba karagiranye amasezerano y’imikoranire n’amashuli y’ ubumenyingiro n’imyuga nka TVET Rubona, Lycee du lac Muhazi na IPRC Gishali, aho abana batishoboye bigiramo ku buntu. Yashimiye kandi aba bashyitsi ku nama nziza n’ibitekerezo bahaye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, abizeza ko ubutaha bazasanga hari indi ntambwe ishimishije izaba yiyongereye kuyo akarere kariho mu icyemurwa ry’ibi bibazo, Kuko buri munsi hari ibikemuka. 

Mu karere ka Rwamagana, haba itsinda ryihariye (Task force) ryo ku rwego rw’Akarere rikurikirana icyemurwa ry’ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human security issues) ndtse na buri murenge ukagira bene iryo tsinda. Ibi bigatuma kubicyemura byihuta kandi no mu gihe havuka ikindi kibazo gitunguranye, amakuru akagera aho agomba kugera vuba byihuse.  Hari kandi icyumba ntangamakuru (Situation room) gifasha mu gukurikirana uko ibi bibazo bigenda bicyemuka.