Itsinda ry’abahanzi n’abanyamakuru ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaremera abarokotse Jenoside batishoboye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata 2022, Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza ndetse Madamu Musabyeyezu Dative Perezidante wa Ibuka mu karere ka Rwamagana; bakiriye itsinda ry’abahanzi n’abanyamakuru bari baje kwifatanya n’Abanyarwamagana mu kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ariko bakora n’ikindi gikorwa cyo kuremera abatishoboye babashyikiriza ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu isuku n’isukura. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe na kompanyi y’ubucuruzi ya DOVA BUSINESS Ltd ifatanyije n’urugaga rw’abahanzi nyarwanda (Rwanda Music Federation) ndetse n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abafite ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi(Online media).
Abari bagize iri tsinda, bakaba bunamiye inzirakarengane z’abatutsi 786 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri imbere ya Kiliziya gatulika ya Rwamagana, banashyira indabo ku mva ibitse imibiri. Baremeye kandi imiryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, aho buri muryango wagiye uhabwa ibiro 13 by’umuceri, ibiro 10 by’ifu ya kawunga, ibiro 5 by’isukari, imiti 2 y’isabune zimesa, ibasi nini 1 ndetse na litiro 3 z’amavuta yo gutekesha azwi ku izina ry’ubuto.
DOVA Musafiri ukuriye kompanyi y’ubucuruzi ya DOVA BUSINESS Ltd yavuze ko bateguye iki gikorwa bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kwifatanya n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yunganiwe na Intore Tuyisenge uyobora urugaga rw’abahanzi nyarwanda (Rwanda Music Federation) wavuze ko abahanzi bo kuri leta yateguye ikansahyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize uruhare mu gukwirakwiza urwango no gukangurira abahutu kwica abatutsi, ariko ko abahanzi b’iki gihe bashyize imbere ibihangano byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, urukundo no gufashanya hagamijwe iterambere rya buri munyarwanda.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabashimiye uyu mutima w’urukundo bafite kandi bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rwamagana muri rusange n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, kandi ababwira ko igikomeye Atari ibyo bafashishije abarokotse Jenoside batishoboye, ahubwo ari umutima mwiza wabateye kugambirira gukora igikorwa cyiza nk’iki kandi bakanagishyira mu bikorwa. Meya Mbonyumuvunyi Radjab akaba yanasabye aba banyamakuru n’abahanzi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda kuko ijwi ryabo rigera kure.