Itsinda ry’abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari basuye akarere ka Rwamagana mu rwego rwo kureba aho ikwirakwizwa ry’amazi meza rigeze n’inzitizi zirimo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15/03/2018, mu karere ka Rwamagana twasuwe n’abasenateri batatu aribo: Hon. Senateri Sebuhoro Celestin ari nawe wari uyoboye iri tsinda, Hon. Senateri Karangwa Chrysologue na Hon. Senateri Bizimana Evariste. Aba basenateri bagize komisiyo ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda; bakaba bari baje kureba aho Akarere ka Rwamagana kageze muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’inzitizi zaba zikigaragara muri iyi gahunda.
Mu nama bagiranye n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwabagaragarije ko gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bo muri aka karere ikomeje kandi ko kugeza ubu, igeze ku ijanisha rya 56.8% ishyirwa mu bikorwa. Iri janisha rikaba rihuza ingo 7,920 zifite amazi mu ngo zabo, ingo 17,482 zivoma muri metero 200 ndetse n’ingo 17,226 zivoma muri metero 500. Igiciro cy’amazi, ku muyoboro w’amazi yisunika ijerekani igura amafaranga 8, ku miyoboro ikoresha amashanyarazi ikagura amafaranga 20 naho ku miyoboro ikoreshwa na mazutu ikagura 25. Ku bijyanye n’ibiciro byo mu mujyi ndetse n’inganda, buri wese yishyura hashingiwe kuri metero cube yakoresheje. Aba basenateri shimye raporo bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere kuko nta guhimba kurimo mu gihe ngo hari aho bagiye bagera bakababeshya.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye aba basenateri ku nama nziza bagiriye ubuyobozi bw’Akarere kandi abizeza kuzazishyira mu bikorwa mu gihe cya vuba hagamijwe kuzamura ikwirakwizwa ry’amazi meza ndetse no kunoza serivise zihabwa abaturage ku bijyanye n’amazi meza.
Mu karere ka Rwamagana habarurirwa imiyoboro y’amazi 13, ifite uburebure bwa Km550.5 , ikagira amavomo 347 ageza amazi meza ku ngo 42,628 kuri 74,994 ziri muri aka karere. Aha hiyongeraho n’amariba 132 yatunganyijwe mu mibande ku buryo abaturage batuye kure y’imiyoboro bayifashisha. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa hahunda ya leta yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burateganya kubaka indi miyoboro y’amazi 16 izaba ingana na Km179.05 ndetse no kuvugurura imiyoboro ishaje ya Km95.