Itsinda ry'abayobozi b'Akarere ka Rulindo bagiriye urugendoshuli rw'umunsi umwe mu karere ka Rwamagana
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/02/2019, itsinda ry'abayobozi b'Akarere ka Rulindo bagiriye urugendoshuli rw'umunsi umwe mu karere ka Rwamagana, bagamije kureba uburyo ubuyobozi bwa Rwamagana bwakoresheje mu kurwanya imirire mibi mu bana no gucyemura ibibazo bitandukanye byari bibangamiye umudendezo w'abaturage (Human Security issues). Iri tsinda rikaba ryari rirangajwe imbere na Visi Meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rulindo, Madamu Gasanganwa Marie Claire.
Nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana, Aba bashyitsi basuye icyumba ntangamakuru kigaragaza by'umwihariko imbaraga Akarere kashyize mu gucyemura ibibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage ndetse no kwesa imihigo buba bwarasinyanye na Perezida wa Repubulika. Basuye kandi icyumba nk'iki mu murenge wa Gishari, Basura igikoni cy'umudugudu wa Ryamirenge, n'ihuliro (Club) ry'isuku ryitwa Impinduramibereho; ryo mu mudugudu wa Bakannyi, Akagali ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya.
Aganira n'aba bashyitsi, Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana, yababwiye ko mu karere ka Rwamagana, imikoranire ariyo ibanza imbere y'ibindi byose. Yababwiye kandi ko muri gahunda zose ubuyobozi bw'Akarere buzijyanamo n'abafatanyabikorwa ndetse n'abajyanama bagize inama njyanama y'Akarere kuko basanze Akarere kadaciyemo ibice, ngo tuvuge ngo uyu ashinzwe iki, iki ntikimureba. Visi Meya Umutoni Jeanne yanababwiye ko buri wese mu karere aba agomba kumenya uko Akarere ka Rwamagana gahagaze kandi yabisobanurira umugezeho wese. Kubijyanye no kurwanya imirire mibi mu bana, Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko byabatwaye imbaraga nyinshi, rimwe na rimwe hakazamo no kwigomwa. Yatanze urugero rw'uko ubusanzwe ,Iyo bagiye mu nama n'abafatanyabikorwa, hari amafaranga y'urugendo bagenerwa, Ayo bakaba barayigomwe bose, ateranyirizwa hamwe maze agera kuri 6,000,000Frws. Akaba ari nayo bakoresheje mu bukangurambaga bwa mbere. Aha niho yahereye ababwira ko mu kurwanya imirire mibi hatabayeho ubufatanye no kwitanga ntacyagerwaho.
Visi Meya Gasanganwa Marie Claire ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rulindo ari nawe wari uyoboye iri tsinda, yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana ku ikaze bwabahaye ndetse n'ibiganiro bagiranye, ndetse yongeraho ko n'ubwo hari Ibyo uturere duhuriyeho, ariko hari byinshi bigiye ku karere ka Rwamagana. Yavuze ko bahakuye ubunararibonye buhagije ndetse asaba n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana kuzabasura nabo bakabazangiza ku byiza bagezeho.
Akarere ka Rwamagana katangiye urugamba rwo kurwanya imirire mibi mu bana gafite abana 644 bari bafite imirire mibi ariko Nyuma y'uko Hakozwe Ubukangurambaga incuro enye, hasigaye abana 45 bafite ikibazo cy'imirire mibi kandi nabo barimo gukurikiranwa.