Itsinda ryihariye riturutse ku rwego rw’igihugu ryaje kureba aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Meya Mbonyumuvunyi ari kumwe na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d’Arc ndetse na Visi Meya Umutoni Jeanne bakiriye itsinda ryihariye riturutse ku rwego rw’igihugu (National task force) rirangajwe imbere na Bwanakweli John(OTP), rikaba ryari rije kureba aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bucyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’umudendezo by’abaturage(Human security issues). Abandi bari muri iri tsinda, ni Christiane Umuhire(MIGEPROF), Oliver Mbabazi(MINEDUC) na Mathias Ngerageze(MoH).

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye aba bashyitsi kuri iki gikorwa barimo cyo kureba uko ibikorwa birimo gukorwa ndetse n’impinduka bitanga, avuga ko n’ubuyobozi bw’Akarere bubyungukiramo kuko bumenya uko buhagaze. Yongeyeho ko mu rwego rwo kwihutisha icyemurwa ry’ibi bibazo hashyizweho icyumba ntangamakuru (Situation room), ubu intambwe igezweho ikaba ariyo kugikora mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital situation room) kandi nabyo bigeze ku rwego rushimishije.

Visi Meya Umutoni Jeanne wagaragaje ibimaze kugerwaho mu icyemurwa ry’ibi bibazo, yagaragaje ko hamaze kubakirwa imiryango 47/93 itishoboye itaragiraga aho kuba, hamaze gusanwa amazu 158/266 y’imiryango itishoboye, hamaze gusanwa ubwiherero 384/648 bw’imiryango itishoboye butari bwujuje ibisabwa, kandi ko abana 38 bavuye mu mirire mibi kuri 43 bari bayirimo. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko inzitizi (Challenge) ubuyobuyobozi bukunze guhura nayo mu kubakira abatishoboye ari ingengo y’imari yo kugura ibikoresho harimo n’amabati yo gusakara, ariko ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye byose bigenda biboneka, ibisigaye bigakurwa mu ngengo y’imari y’Akarere.

Bwanakweli John yavuze ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’umudendezo by’abaturage biriho ariko icyerekezo cy’igihugu ari ukubicyemura burundu, umuturage akabaho yishimye kandi atekanye. Yashimiye intembwe imaze guterwa, avuga ko aho bajya hose mu midugudu n’utugari bigaragara ko imyumvire imaze guhinduko kuko n’umuturage ikibazo kiriho nawe ubwe yamaze kumva ko ari ikibazo. Bwanakweli John yasabye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo n’ibisigaye bicyemuke.