Ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na JIBU, imiryango 3 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yorojwe inka
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/05/2019, ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’uruganda rutunganya amazi yo kunywa rwa JIBU, horojwe inka ku miryango 3 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu kagari ka Kavumu ho mu murenge wa Gishari, cyitabirwa n’ubuyobozi bw’Akarere, Bwana Randy uyobora JIBU ku rwego rw’isi, Bwana Kabatende Darlington uhagarariye JIBU mu Rwanda ndetse n’abahagarariye JIBU mu turere.
Bwana Randy uyobora JIBU ku rwego rw’isi yavuze ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho kandi ko byagizwemo uruhare n’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Yavuze ko yageze bwa mbere mu Rwanda mu 1997, kandi ugereranyije uko yabonye u Rwanda icyo gihe n’uburyo rumeze ubu ngubu, hari byinshi byiza byo kwishimira. Agaruka kuri iki gikorwa cyo koroza inka imiryango 3 y’abarokotse Jenoside, Bwana Randy yavuze ko intego yabo ari ugufasha mbere na mbere, kandi iyo babikoze baba barimo kugera ku byo biyemeje. Ashimira ubuyobozi bwabahaye ikaze.
Perezidante wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Madamu Musabyeyezu Dative yavuze ko iyo babonye abafatanyabikorwa biyemeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside bakanabaremera, ijambo riza imbere ni ukubashimira. Yavuze ko mu mateka y’u Rwanda hari igihe ikibi cyuzuye imitima ya bamwe mu banyarwanda, bituma Abanyarwanda twicana, ariko haboneka bamwe mu bana b’u Rwanda bari barasigaranye umutima w’ubumuntu bahagarika Jenoside yakorwaga. Yashimiye JIBU yateguye iki gikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside, abasaba ko uwo mutima mwiza bazawukomeza kandi n’abandi bakabigiraho. Yashimiye abakozi ba JIBU bagize icyo bigomwa kugira ngo izi nka zorojwe iyi miryango ziboneke, avuga ko zigiye gukura ubwigunge muri iyi miryango.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab nawe yashimiye ubuyobozi bwa JIBU bwahisemo ko iki gikorwa cyakorerwa mu karere ka Rwamagana. Yavuze ko mu gihe gito JIBU imaze ikorera mu karere ka Rwamagana imaze kugaragaza ko ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Aha Meya Mbonyumuvunyi akaba yashimye uburyo JIBU yateye inkunga amasiganwa yo kwiruka n’amaguru azwi ku izina rya “Rwamagana Challenge Marathon”, none uyu munsi ikaba yoroje imiryango 3 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimye ko JIBU ikora ubucuruzi bw’amazi asukuye kandi nabyo bigamije kugeza ku bantu ubuzima buzira umuze, ariko noneho uyu munsi ikaba igaragaje ko inazirikana iterambere ry’imibereho myiza y’abatuye aho ikorera. Yavuze ko inka ari ikimenyetso cy’ubukire mu Rwanda kandi uyiguhaye aba aguhaye ubukire, yibutsa imiryango yazihawe kuzazifata neza bityo bikazayiteza imbere, dore ko igiye kujya ibona ifumbire, amata, ndetse n’amafaranga.