Ku bufatanye bw’Akarere n’ihuriro rya Kaminuza n’amashuli makuru bikorera mu karere ka Rwamagana, hatangijwe icyumweru cy’ubuzima bw’umuturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/06/2018, Mu karere ka Rwamagana hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bigamije kwita ku buzima bw’umuturage mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kumenya uko bahagaze kugira ngo babashe kwivuza hakiri kare no kwirinda indwara ku bo zitarageraho. Iki cyumweru kikaba cyahujwe n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza. Muri iki cyumweru hakazakorwa ibikorwa binyuranye birimo: Gupima indwara zitandukanye ku buntu ndetse no kuzivura, kubakira abaturage ubwihererobwujuje ibisabwa, Kwigisha abaturage uko bakwiye gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, Ubukangurambaga kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa n’ibindi. 
Sr Epiphanie Mukabaranga uyobora ihuriro rya Kaminuza n’amashuli makuru bikorera mu karere ka Rwamagana, yashimiye ubuyobozi bwagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umuturage. Yakomeje avuga ko nka za kaminuza n’amashuli makuru ari inshingano zabo kureba igicyenewe mu muryango nyarwanda bityo bagafata iya mbere mu gushaka ibisubizio kandi ko ibi bigamije kwereka abanyarwanda muri rusange n’abanyarwamagana by’umwihariko, ko abayobozi n’abanyeshuli bo mu mashuli makuru na za kaminuza babazirikana. Yashishikarije abaturage kwitabira izi serivise z’ubuzima begerejwe ku buntu ndetse yizeza n’ubuyobozi ko nk’ishuli ry’abaforomo n’ababyaza batazahwema kunoza serivise batanga barengera ubuzima bw’ababagana.
Dr Donatille Mukamana, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, nawe yashimiye abaforomo n’abaforomokazi bo mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ibitaro bya Rwamagana kuba barimo gupima indwara ku buntu ndetse ashishikariza abaturage kubyitabira kuko abo bigaragara ko bafite uburwayi nabo baravurwa, banagirwe inama z’uburyo bakwitwara mu gihe baba bafite uburwayi budakira. Yavuze ko iki cyumweru kizarangira nk’abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuli makuru bamenye ibibazo by’ingutu bikeneye ibisubizo kandi banagire uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Madamu Umutoni Jeanne ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Rwamagana, akaba yavuze ko nk’Akarere bifuza kubona abaturage bahagaze neza mu bijyanye no kuboneza urubyaro, buri wese azi uko ahagaze bityo ufite indwara yivuze kandi n’uwo zitarageraho yirinde afate ingamba. Visi Meya Umutoni Jeanne nawe yakanguriye abaturage kwitabira izi gahunda kuko ari ubuntu ndetse ashimira n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, anabasaba ko cyajya gikorwa buri mwaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito, yasabye abaturage kwitabira serivise bahabwa muri iki cyumweru, ufite ikibazo cy’ihohoterwa akagana inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bakamufasha, ufite ikibazo cy’ubuzima akagana abaforomo ku bitaro n’ibigo nderabuzima cyangwa se akagana abajyanama b’ubuzima bamwegereye, … Yashimiye ihuriro ry’amashuli makuru na Kaminuza ku bindi bikorwa birimo gukorwa byo kubakira ubwiherero abatishoboye, ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa.
Ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru bizabera mu mirenge ibiri ariyo Kigabiro na Munyaga bikazasozwa hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza. Ihuriro ry’amashuri makuru na Kaminuza rigizwe n’abanyamuryango bahoraho batatu aribo Kaminuza ya UNILAK, IPRC Gishari na Kaminuza y’u Rwanda- ishami ry’ubuvuzi rya Rwamagana. Abandi banyamuryango badahoraho kandi bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa ni Ingabo, Polisi y’igihugu, Intara y’iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana n’inama y’igihugu y’abagore.