Ku Kigo Nderabuzima cya Rwamagana hafunguwe icyumba kizajya cyita ku rubyiruko (Youth Corner)

Kuri uyu wa 10Nzeli 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yafunguye ku mugaragaro Icyumba cy'Urubyiruko ku Kigo nderabuzima cya Rwamagana; gitanga inama, ubumenyi n'imyidagaduro bifasha urubyiruko kubungabunga ubuzima bwiza, asaba urubyiruko kugira amahitamo akwiye ku buzima bwabo no guharanira kugera ku nzozi zabo.

Iki cyumba cy'Urubyiruko/Youth Corner cyatunganyijwe ku bufatanye na AHF/Rwanda na RBC, kikazafasha urubyiruko kubona amasomo ku buzima bw'imyororokere,gukumira no kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.Urubyiruko kandi rwagenewe internet yo kubafasha mu bushakashatsi ndetse n'aho kwidagadurira