Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Abagore baremeye bagenzi babo batishoboye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/10/2021, u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro hazirikanwa iyi nsanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi, guma ku ruhembe mu iterambere, wirinda kandi uhangana n’ingaruka za Covid-19”. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu kagari ka Nyarubuye ho mu murenge wa Munyiginya. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba. Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo: abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana barangajwe imbere na Meya Mbonyumuvunyi Radjab, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye, abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku nzego zitandukanye ndetse n’abaturage muri rusange. By’umwihariko, mu karere ka Rwamagana uyu munsi ukaba waranzwe no kuremerana, aho abagore baremeye bagenzi babo batishoboye.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba yibukije ko umugore afite akamaro kanini ku gihugu kuko afite byinshi akora bigomba kwizihizwa, kandi ko kuba atuye mu cyaro bitamwambura agaciro ke; ahubwo umugore wo mu cyaro ni umuntu ufite agaciro gakomeye mu iterambere ry’igihugu kuko ariho usanga hakorwa ibikorwa byiganjemo ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere igihugu n’abagituye. Dr Nyirahabimana Jeanne yanagarutse ku bikorwa leta y’ubumwe yakoze mu rwego rwo guha umugore ijambo birimo guha umugore ijambo no kumwinjiza mu nzego zose z’ubuyobozi. Aha niho yahereye ashishikariza abagore kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze azatangira ejo ku itariki ya 16/10/2021 bagatora kandi bakiyamamaza kuko bafitiwe icyizere. Yasabye abagore baremewe gukora cyane no kubyaza umusaruro ibyo bahawe kugira ngo nabo ubutaha bazaremere bagenzi babo bityo habeho gufatana urunana. Yabibukije ko mu cyerecyezo 2050, u Rwanda rwifuza kuzaba rufite abagore bishoboye, bibeshejeho, batagombera gutegera amaboko undi muntu ngo babeho. Yasoje ashishikariza abagore guhora baharanira kongera ubumenyi no kunoza ibyo bakora, bakishyira hamwe kandi bakarushaho kwirinda COVID-19 bakanayirinda abandi.