Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/06/2018, abayobozi b’ihuriro ry’amashuli makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana bari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito, umuyobozi wa Polisi mu karere, SP Aphrodice Gashumba ndetse n’abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda- ishami rya Rwamagana; basuye abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana maze babagezaho ibiganiro bitandukanye bigamije gutegura ejo hazaza heza h’uru rubyiruko.
SP Aphrodice Gashumba uyobora Polisi mu karere ka Rwamagana yasobanuriye uru rubyiruko icyo ibiyobyabwenge aricyo, amoko y’ibiyobyabwenge, Inzira mbi zikunze gushora abantu mu biyobyabwenge, ingaruka zo kuba imbata y’ibiyobyabwenge, isano iri hagati y’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ndetse n’ingamba leta ikoresha ibirwanya. SP Aphrodice Gashumba yasabye uru rubyiruko kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gutanga amakuru aho babibonye hose kuko ari inshingano za buri wese kubirwanya.
Madamu Pauline Uwamahoro ni umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda- ishami rya Rwamagana yaganirije aba banyeshuli ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse anabasobanurira impinduka ziba ku mubiri haba ku muhungu ugeze mu bugimbi ndetse no ku mukobwa ugeze mu bwangavu. Madamu Pauline Uwamahoro yasobanuriye aba banyeshuli ububi bw’inda zitifujwe ndetse abasaba kunyurwa n’ibyo bafite ndetse uburyo babayeho, bakirinda ababashuka bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina; ahubwo bakifata, Bityo abahungu bagakomera ku bumanzi n’abakobwa bagakomera ku busugi.
Dr Semana Java uyobora kaminuza y’abalayiki b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (UNILAK) yabwiye uru rubyiruko ko rugifite amahirwe yo kugera ku cyo bifuza kuba cyo cyose mu gihe kizaza. Yabibukije ko kugira ngo ejo habo hazabe heza bagombna kubigiramo uruhare kandi ko igihe cyo gutegura ubuzima bw’ejo hazaza ari uyu munsi. Dr Semana Java yabwiye aba banyeshuli inzira z’ingenzi zatuma bategura neza icyo bazabacyo ejo hazaza zirimo: Amahitamo meza, guhitamo ibyo bashoboye, guhitamo ibyo bumva bishimiye, kwiha intego no gutegura uko bazagera ku nteko yabo kandi bagaharanira ko igerwaho, kugira amakuru ajyanye n’umwuga bahisemo ndetse no kwiga cyangwa se gushaka ubumenyi bugendanye n’uwo mwuga.
Madamu Musanabera Christine hagarariye inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu karere ka Rwamagana yaganirije uru rubyiruko ibiranga umuryango mwiza ndetse abasaba guharanira ko imiryango yabo irangwa n’amahoro, gukundana, gushyira hamwe, kujya inama, ubwuzuzanye, kubahana hagati y’abawugize no kwitabira gahunda za leta . Madamu Musanabera Christine yibukije uru rubyiruko ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu bihereyeho, ndetse bagahera no ku miryango yabo bakubaha kandi bagashyigikira ababyeyi.
Bwana Habimana Kizito, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba yashishikarije aba banyeshuli gushaka ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi bakiha intego kuko n’uwo leta ifasha bigakunda ari ufite intego. Bwana Habimana Kizito yabasabye kudakoresha ubusore n’ubukumi barimo none ngo bangize ejo hazaza habo ahubwo bakumvira inama bagirwa zo kureka ibiyobyabwenge no kwiyandarika. Yabashishikarije gukunda gusoma cyane kuko aribyo bizatuma bagira ubumenyi buzabafasha ku isoko ry’umurimo, bakumvira umutimanama wabo ubabwiriza ibyiza kandi bagakunda ubumenyi mbere y’ibindi byose.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umuturage cyatangiye kuwa mbere tariki ya 25/06/2018 kikaba kizageza kuwa gatanu tariki ya 29/06/2018.