Ku Mwaro wa Mabare hibukiwe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi
Kuri uyu wa 22 Mata 2025 Visi Perezida wa Sena Dr. Alvera Mukabaramba n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere,abaturage n'inshuti mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira abishwe bakajugunywa mu mazi. Kuri iyi nshuro byabereye ku mwaro wa Mabare w'Ikiyaga cya Mugesera. Uyu munsi kandi hibutswe Abatutsi barenga 500 bari bahungiye ku Musigiti wa Mabare wo mu Murenge wa Rubona bakicirwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere atanga ikaze yihanganishije ababuze ababo bishwe muri Jenoside; asobanurira abaje kwibuka uburyo Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere nk’uko bigaragazwa n’inzibutso za Jenoside 11 dufite mu Karere kuko hari imirenge ifite inzibutso 2.
Mu kiyaga cya Mugesera hajugunywe abantu barenga ibihumbi 30 naho ku Musigiti wa Mabare hicirwa abari bahahungiye barenga 500 kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatijwe imbaraga n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe aho ibyahoze ari za Komine ya Rutonde,Muhazi,Gikoro na Bicumbi, zahujwe zikaba Akarere ka Rwamagana, zayoborwaga na ba Burugumestre bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba ari na bo babibaga urwango mu baturage.
Umuyobozi w'Akarere yasoje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage muri rusange kuko batazongera kwicwa kuko ubu u Rwanda ruyobowe n’Ubuyobozi bwiza bukunda Abanyarwanda ari na bwo bwahagaritse Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu Karere Mme Musabyeyezu Dative yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abarokotse Jenoside mu 1994, asobanura ko tariki 22 Mata ari wo munsi Akarere kahisemo kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi kuko mu Karere kacu hari ibiyaga 2 n’andi mazi ibyo byose bikaba byarajugunywemo abacu kandi ko kwibuka ari ukutarenza amaso ibyo twanyuzemo kugira ngo biduhe isomo ryo gukosora ibidatunganye kandi bidusanire imitima yakomerekejwe n'ayo mateka mabi, asaba buri wese guharanira kuba umwe,gusenyera umugozi umwe kugirango turusheho kwiyubaka.
Visi Perezida wa Sena yihanganishije imiryango yabuze ababo,avuga ko Kwibuka ari inshingano zacu nk'Abanyarwanda kuko tuvomamo amasomo y’amateka u Rwanda rwahuye na yo n’uko Jenoside yakoranywe ubugome bwinshi kuko yakozwe amahanga arebera igahagarikwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi bityo ko dufite inshingano zo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi. “Jenoside byatewe n’ikandamizwa no gutonesha byatewe na Leta mbi yadusenyeye Igihugu ku nyungu bwite z’abayobozi babi ibyo bikaba byarabaye amahanga arebera, agatererana Abatutsi bicwaga ariko ubu turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wari uyoboye Inkotanyi zahagaritse Jenoside”
Hon. Alvera Mukabaramba yongeye kwibutsa ko hari bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bitugiraho ingaruka nk’abanyarwanda, asaba buri wese kuyirwanya yivuye inyuma kuko ubu Leta y’u Rwanda yimakaje gahunda ya ndi Umunyarwanda tugomba kuyisigasira,yibutsa urubyiruko, by'umwihariko ko Igihugu kibategerejeho umusanzu wo kubaka u Rwanda bityo ko rukwiye gukomeza kunyomoza abagipfobya Jenoside bagifite n’Ingengabitekerezo y'amacakubiri bakoresha ikoranabuhanga