Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu hibutswe abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 20 Mata 2025 Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Mme Uwimana Consolée ari kumwe na Visiperezida w'Umutwe w'Abadepite, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Intumwa za Rubanda, abayobozi b'inzego z'umutekano n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira by'umwihariko abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byaberaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu, mu Murenge wa Kigabiro no gushyingura muri uru rwibutso undi mubiri w'uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse.
Minisitiri Mme Uwimana Consolee yavuze ko kwibuka Abagore n’Abana bidufasha gutanga ubutumwa bwihariye ku bakiri bato no kubatoza kugira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda anibutsa ababyeyi n’abarezi kuzirikana ko ibyo tubamo, tuvuga ndetse nibyo dukora aribyo turaga abana bacu. Abasaba kwirinda inyigisho zitandukanya abanyarwanda, n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Video: https://www.youtube.com/live/tX7LsSNMppw?si=0hcdh58TewAyGMv9