Kwibohora31: Munyiginya hatashwe ibiro by'Akagari byubatswe n'abaturage
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03/7/2025 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Munyiginya mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 31 no gutaha ibiro by'Akagari ka Binunga byubatswe n'abaturage, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kwibohora: Intambwe mu ntego".
Muri ibi birori hashimiwe abaturage ba Munyiginya by'umwihariko Bizumuremyi Claude ku ishyaka bagize mu kubaka ibiro by'Akagari ka Binunga kugira ngo bajye babonera serivise ahantu heza n'uruhare bagira mu iterambere ry'Umurenge wa Munyiginya.
Abaturage bibukijwe ko kwibohora ari urugendo; basabwa kuzirikana impamvu ingabo za RPA Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, u Rwanda rukagira Ubuyobozi bwiza buzira amacakubiri ndetse basabwa kudatatira igihango abanyarwanda bafitanye n'abagize uruhare mu kubohora u Rwanda no gukomeza ibikorwa by'ubutwari no kwibohora biteza imbere kandi babaho neza, abana bakiga neza kandi bakarindwa imirire mibi n'igwingira.
Ibi biro bishya by'Akagari ka Binunga byuzuye bitwaye asaga miliyoni 63 z'amafaranga y'u Rwanda bikaba bigizwe n’ibiro by'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, icyumba cy’inama kinini, ibiro by'umukozi ushinzwe imibereho myiza n'iterambere (SEDO), ibiro by'Umukuru w’Umudugudu, ibiro by’Abunzi,ndetse n’ibikoresho byo mu biro.
Video: KWIBOHORA 31 :IGITARAMO NO GUTAHA IBIRO BY'AKAGARI KA BINUNGA, MUNYIGINYA