Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku buzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2018, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye. Aba banyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe n’inama y’igihugu y’itangazamakuru (Media High Council), bakaba bari gukorera mu karere ka Rwamagana, aho barimo gukora inkuru zijyanye n’ibyerekeye ubuzima byose harimo: ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, uburyo bushya bwo kwivuza hakoreshejwe telefoni igendanwa #Babyl , uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye, ubukangurambaga mu kurwanya umwanda n’indwara ziterwa nawo, ibigo bitanga serivise z’ubuzima, Uruhare rw’amasibo mu bukangurambaga bw’ubuzima, imirire mibi, n’ibindi.
Muri iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abili, abanyamakuru bakaba babajije umuyobozi w’Akarere ibibazo bitandukanye byerekeye ubuzima. Mu gusoza ikiganiro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanabibukije uruhare rwabo nk’abanyamakuru mu guhindura imyumvire n’imitekerereze by’abaturage kuko babizera cyane, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi budahwema kwifashisha itangazamakuru mu bukangurambaga bwaba ubwo kuboneza urubyaro, isuku, kurwanya imirire mibi, n’ibindi. Akaba yabasabye ko ubu bufatanye babukomeza bityo bagafasha ubuyobozi kwigisha abaturage.
Aba banyamakuru bari bari kumwe kandi n’abakozi b’inama y’igihugu y’itangazamakuru ari nabo barimo kubahugura uburyo bajya bakora inkuru za kinyamwuga zijyanye n’ubuzima. Bikaba biteganyijwe ko aya mahugurwa yabo yatangije kuwa mbere tariki ya 19/03/2018, azasozwa kuwa kane tariki ya 22/03/2018.