Meya Mbonyumuvunyi yifatanyije mu nteko rusange n’abaturage ba Gishari abacyemurira ibibazo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/04/2022, Hirya no hino mu tugari two mu karere ka Rwamagana habereye inteko rusange zihuza abaturage n’ubuyobozi mu rwego rwo kwikemurira ibibazo ndetse no kuganira kuri gahunda za leta. Meya Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na SSP Oscar Magwigwi uyobora Polisi mu karere ka Rwamagana, akaba yifatanyije mu nteko rusange n’abaturage bo mu kagari ka Kavumu ho mu murenge wa Gishari. Muri iyi nteko, aba bayobozi baganirije abaturage kuri gahunda za leta zitandukanye ndetse babacyemurira ibibazo.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye iyi nteko, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabibukije ko umutekano ariwo musingi iterambere ryose ryubakiyeho, abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga. Yababwiye kandi ko tugiye kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 aho twibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko kwibuka bireba buri munyarwanda kandi ko impamvu twibuka ari ukugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse kuri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage; akangurira kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza. Yababwiye ko ubuyobozi bugiye kubakorera umuhanda wa kaburimbo wa Karangara –Kavumu ugera ku buhinzi bw’indabo bukorerwa muri aka kagari, ababwira ko iryo ari iterambere bakwiye gutangira gutegura uko bazaribyaza umusaruro, kandi bagatangira gutoza abana babo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo bumva byabageza ku iterambere, ndetse babaza n’ibibazo bari bafite bicyemurwa na Meya Mbonyumuvunyi afatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari.