Meya Mbonyumuvunyi yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rweri mu nteko rusange, Abacyemurira ibibazo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/08/2019, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije mu nteko rusange n’Abaturage b’Akagari ka Rweri ho mu murenge wa Gahengeri, aganira nabo, yacyira ibitekerezo n’ibyifuzo bamugejejeho ndetse anabacyemurira ibibazo bari bafite. Iyi nteko rusange yabereye mu mudugudu wa Nyamugari, ikaba yari yanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rwamagana.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye iyi nteko, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abaturage ba Gahengeri uburyo bitabira gahunda za leta. By’umwihariko, Meya Mbonyumuvunyi yashimiye Bwana Mwimuka Jean uyobora umudugudu wa Kamurindi kuko abaturage 810 batuye uyu mudugudu bose barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza(Mituweli). Yashishikarije kandi n’indi midugudu gukora ibishoboka byose kugira ngo barangize gutanga uyu musanzu, bityo bajye babasha kwivuza bitabagoye. Yabasabye gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, umurenge, Akagari n’umudugudu kuko aribyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu mihigo myaka ishize ya 2016/2017 na 2017/2018. Aha niho Meya Mbonyumuvunyi yahereye yibutsa abaturage ko hari imihigo bishoboreye nko kugira isuku mu ngo zabo, kugira mituweli, gushyira abana mu ishuli, ... no kugira udukayi tw’imihigo y’ingo. Yabasabye kujya batanga imiganda mu iyubakwa ry’urugo mbonezamikurire y’Abana (ECD) irimo kubakwa muri aka kagari, Kuzakira neza abanyamahanga b’abafatanyabikorwa bagiye kuzaza kubafasha mu iyuba ry’uru rugo mbonezamikurire no kwitabira gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire buzwi ku izina rya “Ejo Heza” kugira ngo bateganyirize izabukuru. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye abaturage ba Gahengeri kuba baratangiye umushinga wo kwigurira imodoka izajya ibafa mu gukurikiranira hafi isuku n’umutekano.
Major John Rutagambwa Uyobora ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza yasabye abaturage ba Gahengeri muri rusange kwirinda urugomo no gukumira amakimbirane yo mu miryango, bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore kandi bakarwanya ikorwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yijeje aba baturage ko ubuyobozi bw’ingabo bugiye kureba uburyo bwabegereza abasirikare hafi kugira ngo bakomeze kurushaho kubafasha mu iterambere no kubungabunga umutekano.
Abaturage bacyemuriwe ibibazo bari bafite ndetse batanga ibitekerezo n’ibyifuzo babona byakwihutisha iterambere n’imibereho myiza yabo.