Meya Mbonyumuvunyi yifatanyije n’abaturage ba Muhazi mu biganiro abasaba kudahishira umuntu wese ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/04/2019, mu midugudu yose igize Akarere ka Rwamagana habereye ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab akaba yifatanyije n’abaturage bo mu kagali ka Nyarusange mu murenge wa Muhazi, aho bakurikiranye ikiganiro ku “bumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gihamye”.
Muri iki kiganiro cyatanzwe na Me Gashirabacye Aboubakar yasobanuye uburyo nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’ubumwe yakoze ibishoboka byose ikongera ikubaka urwego rw’ubutabera dore ko narwo rwari rwasenyutse, ishyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside kuko ritabagaho, ishyiraho inkiko gacaca zanagize uruhare rukomeye mu gutanga ubutabera no kuburanisha imanza zijyanye n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko ubwinshi bwazo bwari burenze ubushobozi bw’inkiko. Me Gashirabacye yabwiye abitabiriye ibiganiro ko ikibazo ubutabera buhanganye nacyo muri iyi minsi ya none ari ingengabitekerezo ya Jenoside, abasobanurira icyo ingengabitekerezo ya Jenoside aricyo n’inzira igaragariramo ndetse n’icyo amategeko ateganya ku muntu igaragayeho. Me Gashirabacye yanasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufatanya n’ubuyobozi bagaharanira ko ibyabaye bitazasubira.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabasabye kudahishira umuntu wese ugaragaweho n’ingengabitekerezo, ahubwo bakabimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano. Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko kwibuka bitureba twese nk’Abanyarwanda kuko bidufasha gusubiza agaciro abacu bakambuwe, tukabunamira. Yavuze ko kandi uyu ari n’umwanya wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bakomeza; ibi byose bigakorwa dukuramo amasomo yo kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera ndetse tunigisha urubyiruko ububi bw’amacakubiri kugira ngo igihugu kitazasubira mu icuraburindi cyavuyemo.