Meya Mbonyumuvunyi yifatanyije n'abaturage ba Nyakaliro mu nteko rusange, anasura abatuye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rwimbogo
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/02/2019, mu tugali twose tugize Akarere ka Rwamagana habereye inteko rusange. Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab akaba yifatanyije n'abaturage bo mu kagari ka Rwimbogo ho mu murenge wa Nyakaliro ndetse anasura abaturage batujwe mu mudugudu w'Icyitegererezo wa Rwimbogo, anareba aho ibikorwa byo kubaka amazu mashya muri uyu mudugudu bigeze.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu kagali ka Rwimbohgo ho mu murenge wa Nyakaliro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa imihigo y'ingo bahize kuko ari ntangiriro yo kwesa imihigo y'umudugudu, iy'Akagali, iy'Umurenge n'iy'Akarere. Yabasabye kurushaho kurinda abana imirire mibi no kuyirwanya kuko abana bato uyu munsi nibo bayobozi b'ejo hazaza h'u Rwanda. Yasoje asaba abaturage kugira umuco wo kurangwa n'isuku aho bari hose, mu mafunguro yabo bategura, ku myambaro yabo, ku bwiherero no mu mazu yabo.
Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo ndetse babaza n'ibibazo bari bafite Ubwo yasuraga abaturage batujwe mu mudugudu wa Rwimbogo, Meya Monyumuvunyi yabasabye kurushaho gufata neza inka bahawe na leta kuko aribwo zizabateza imbere. Yasabye abubaka amazu mashya kwihutisha ibikorwa, bityo nayo agatahwa.
Umudugudu umaze gutuzwamo imiryango 22 itishoboye, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazatuzwamo indi miryango 28 ( harimo imiryango 24 y'abasezerewe mu ngabo n'indi 4 y'abatishoboye bo muri Nyakaliro).