Meya Mbonyumuvunyi yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Musha mu nteko rusange, abasaba kurushaho kugira isuku
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/05/2018, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano muri aka karere bifatanyije mu nteko rusange n’abaturage bo mu kagari ka Nyabisindu ho mu murenge wa Musha mu rwego rwo kubaganiriza kuri gahunda za leta zitandukanye, kwakira ibyifuzo n’ibitekerezo byabo ndetse no gukemurira ibibazo byabo mu ruhame.
Mu butumwa yagejeje kuri aba baturage, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabasabye kugira isuku aho bari hose, haba ku mazu yabo bakayakora neza bifashishije ubushobozi bafite ndetse iyo suku ikagera no ku mibiri yabo cyane cyane ku bana bakabarinda umwanda kandi bakagira n’ubwiherero bwujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mwanda. Meya Mbonyumuvunyi yasabye aba baturage kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2018/2019 hakiri kare kugira ngo bazabashe kwivuza guhera mu kwezi kwa karindwi kwa 2018.
Mu bindi, Meya Mbonyumuvunyi yabasabye ko bafata neza inka bahawe na Perezida Kagame muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, bakazubakira ibiraro byujuje ibisabwa ndetse bakazigaburira neza kugira ngo zibashe kubageza ku iterambere uwazibahaye ashaka kubagezaho. Asoza ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi yakanguriye abaturage kujya bagana ubuyobozi igihe cyose hari ikitagenda neza babonye cyangwa se hari ikibabangamiye. Aha, Meya Mbonyumuvunyi akaba yababwiye ko nk’uko ubuyobozi bwegera abaturage n’abaturage bakwiye kwegera ubuyobozi kuko abayobozi ari abagaragu b’abaturage.
Abaturage bahawe umwanya uhagije bageza ku muyobozi w’Akarere ibyifuzo bumva byateza imbere umurenge wa Musha muri rusange n’akagari ka Nyabisindu by’umwihariko. Afatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubw’Akagari, Meya Mbonyumuvunyi akaba yanakemuye ibibazo bitandukanye aba baturage bamugejejeho.