Min Prof Nshuti Manasseh yaasoje umwiherero w’iminsi ibiri wahuzaga abagize inama njyanama yAkarere n’abafatanyabikorwa, ashima imyanzuro yafatiwemo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/02/2022, Prof Nsuti Manasseh Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, yasoje yaasoje umwiherero w’iminsi ibiri wahuzaga abagize inama njyanama yAkarere n’abafatanyabikorwa. Muri uyu mwiherero abawitabiriye bakaba baraganiriye ku mikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere ry’Akarere n’imibereho myiza y’abaturage. Uyu mwiherero usojwe ufatiwemo imyanzuro 11 ijyanye no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ndetse n’iterambere ry’Akarere ka Rwamagana muri rusange.

Mu butumwa yageneye abitabiriye umwiherero, Min Prof Nsuti Manasseh yasabye abitabiriye umwiherero kugira indangagaciro yo kwiyoroshya bakumva ko ari abagaragu b’abaturage, bityo bagaharanira kubateza imbere kuko ni cyo baba barabatoreye, kandi bakazirikana ko n’imishahara bahembwa iva mu misoro y’abaturage bivuze ko aribo babahemba. Yabasabye gufatira urugero kuri Perezida wa Repubulika, bakanagendera ku mpanuro ze bityo bagakorera hamwe nk’ikipe imwe kuko nibyo bitanga umusaruro. Min Prof Nsuti Manasseh yanasabye buri wese gukora inshingano ze mu bwitange, bagaharanira ko Akarere ka Rwamagana gahora imbere bakirinda ko kasubira inyuma. Yabibukije ko intwaro yo guteza imbere abaturage ari ukubahindurira imyumvire, kuko nicyo kizatuma n’umujyi wa Rwamagana uhinduka. Min Prof Nsuti Manasseh yashimye imyanzuro kuko yose ikora ku buzima bw’abaturage, asaba ko hashyirwaho itsinda rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu biganiro byatanzwe kuri uyu munsi wa kabiri w’umwiherero ari nawo wa nyuma, abitabiriye umwiherero baganiriye ku mishanga y’ingenzi iteganywa kuzashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2022/2023, ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, ndetse banarebera hamwe n’ingamba zo gucyemura ikibazo cy’abana bata ishuri no kugarura abarivuyemo.