Min Prof Nshuti Manasseh yifatanyije n’abanyarwamagana mu gutangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 911 n’ubwiherero 1295

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/06/2020, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba – Prof Nshuti Manasseh- akaba ari n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, yifatanyije n’abaturage b’Aka karere mu muganda utangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bigomba kuba byuzuye mbere y’itangira ry’amashuri. Uyu muganda wakorewe mu kagari ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya, ukaba wanitabiriwe n’abagize komite nyobozi y’Akarere ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, uyobora Akarere ka Rwamagana, yashimiye buri wese ku gikorwa cy’ingirakamaro bamaze gukora cyo gutangira kubaka ibyumba by’amashuri, ndetse yongeraho ko mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2020/2021 utangira, mu karere ka Rwamagana hazaba huzuye ibyumba by’amashuri bishya 911 n’ubwiherero 1295, ku buryo bizakoreshwa n’abanyeshuri ubwo bazaba basubiye ku masomo yabo mu kwezi kwa Nzeli 2020.

Mu butumwa yagejeje ku batuarage bari bitabiriye uyu muganda, Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yabasabye kubaka aya mashuri bazi ko biyubakira, bakabikora nk'abikorera kandi bumva ko barimo kubakira umwana w'umunyarwanda amashuri amubereye. N'ubwo umubare w'ibyumba by'Amashuri bigomba kubakwa ari byinshi kandi bisaba n'imbaraga nyinshi, Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yibukije abaturage ko Icy'ingenzi ari ubushake, ko mu kubaka aya mashuri bagomba kwirinda gutegereza inkunga ziva ahandi, ahubwo bakishakamo ibisubizo. Aha niho yahereye abibutsa ko ku isi yose, buri gihugu kirerera abana bacyo. Yabasabye kandi gukoresha imbaraga zabo n'ubwenge bwabo kuko bihagije kugira ngo aya mashuri yuzure. Minisitiri Prof Nshuti Manasseh Yanashishikarije abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya koronavirusi n'ikwirakwizwa ryacyo ndetse no kukirinda abandi, bagakaraba intoki kenshi gashoboka kandi bakambara n'udupfukamunwa neza.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yasuye icyumba ntangamakuru cy’Akarere ka Rwamagana gikora mu buryo bw’ikoranabuhanga (Smart situation room) areba uburyo ubuyobozi bw’Akarere bucyemura ibibazo byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, uko iyubakwa ry’amashuri n’imihigo bikurikiranwa, ndetse n’uburyo Akarere gafasha abaturage bahuye n’ibiza n’abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19. Minisitiri Prof Nshuti Manasseh yanagiranye ikiganiro cyihariye n’abagize komite nyobozi y'Akarere, abagize biro y’inama njyanama ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.