Minisitiri Amb. Claver Gatete yafunguye ku mugaragaro imiyoboro y’amashanyarazi yagejeje umuriro ku ngo 22,387 zo mu ntara y’iburasirazuba

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/05/2019, Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete ari kumwe na Amasaderi Benoit Ryelandt uhagarariye ubwami bw’Ububiligi mu Rwanda, Jean Van Wetter uhagarariye ikigega cy’ububiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel) mu Rwanda, Eng. Ron WEISS Uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe ikwirakwizwa ry’ingufu z’amashanyarazi (REG), Bwana Habimana Kizito Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, yafunguye ku mugaragaro imiyoboro y’amashanyarazi yagejeje umuriro ku ngo 22,387 zo mu ntara y’iburasirazuba. Iyubakwa ry’iyi miyoboro rikaba ryaratewe inkunga n’ikigega cy’ububiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel) cyatanze amayero 39,000,000. Uyu muyoboro ukaba waragejeje umuriro ku ngo 7,831 zo mu karere ka Rwamagana, ingo 3,007 zo mu karere ka Kayonza, ingo 5,050 zo mu karere ka Ngoma ndetse n’ingo 6,499 zo mu karere ka Kirehe. Biteganyijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2020, izindi ngo 5,446 zo muri iyi ntara nazo zizaba zagejejweho amashanyarazi aturuka kuri iyi miyoboro.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana by’umwihariko, nyuma y’izi ngo 7,831 zacaniwe, iyi miyoboro yubatswe yagejeje umuriro w’amashanyarazi no ku bigo nderabuzima 2 ndetse no ku biro by’utugari 10. Ibi bikaba byarazamuye serivise z’uburezi n’ubuvuzi ndetse bikaba byarafashije n’abaturage gutangira kwikorera no kwiteza imbere.

Ambasaderi w’ubwami bw’Ububiligi mu Rwanda, Amb Benoit Ryelandt yavuze ko basanzwe bafatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ibijyanye n’ubuzima, ubuhinzi n’imiturire kandi muri ibyo byose bagaharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ryubahirizwa, kandi hakanitabwa ku kuzamura abikorera. Yavuze ko mu myaka iri imbere, Ubwami bw’ububiligi ahagarariye buzakomeza kugira uruhare mu kugeza amashanyarazi ku banyarwanda kugira ngo bafatanye na leta y’u Rwanda kugeza ku banyarwanda bose amasharazi bitarenze mu mwaka wa 2024. Yashimiye ubuyobozi bwa leta y’u Rwanda ku nzego zose, uburyo bafatanya nabo muri gahunda zitandukanye, ndetse yibutsa n’abaturage ko iyo amashanyarazi akoreshejwe neza bigira umumaro ariko nanone utayitondera akagira ingaruka.

Minisitiri Amb Claver Gatete yavuze ko ibikorwa byatashywe uyu munsi bizagira uruhare mu kuganya ibura ry’umuriro rya hato nahato, kuba waba mwinshi ukagira ibyo wangiza cyangwa se kuba waba mucye. Yavuze ko uyu mushinga u Rwanda rufatanyamo n’ububiligi waje ufasha uturere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe none ingo 22,387 zabyungukiyemo zibona umuriro w’amashanyarazi kandi si ibi byonyine bafatanyamo n’u Rwanda gusa, ahubwo bari no mu buvuzi, ubuhinzi kandi bagafasha no mu guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali. Yavuze ko ibi byose bikorwa hagamijwe guteza imbere umuturage, asaba abaturage kuyabyaza umusaruro bakagira ibikorwa bibateza imbere bakoresha aya mashanyarazi leta yabageneye, kuko leta idashaka ubucyene ahubwo ikeneye ko abaturage bose batera imbere ntawe usigaye inyuma. Yabwiye abaturage ko ari Perezida Kagame wabageneye aya mashanyarazi kandi ko hari n’ibindi bikorwaremezo azabagezaho vuba birimo imihanda myiza n’amazi meza.

Gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose bigeze ku ijanisha rya 51% naho mu karere ka Rwamagana bikaba bigeze kuri 54.7%. Minisitiri Amb Claver Gatete akaba yasabye Abanyarwamagana gukomereza aho bityo bakazaba n’aba mbere kugeza 100% mu gukwirakwiza amashanyarazi. Yasabye kandi Abanyarwamagana kudacokoza ibyuma by’amashanyarazi, ahubwo bagatanga amakuru igihe cyose babonye uwangiza ibikorwaremezo.