Minisitiri Dr Vincent Biruta yatangije ku mugaragaro gahunda yo guhuriza hamwe abahinzi b’amashyamba hagamijwe kuyabungabunga no kongera umusaruro

Kuri uyu wa kane tariki ya 31/01/2019, Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta ari kumwe na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Bwana Fred Mufulukye ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye, batangije ku mugaragaro gahunda yo guhuriza hamwe mu makoperative abahinzi b’amashyamba, bagahuza ubutaka hagamijwe kuyabungabunga no kongera umusaruro wayo. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu kagari ka Sasabirago ho mu murenge wa Fumbwe, ahatewe amashyamba ku buso buhuje bungana na Hegitari 28 z’ubutaka bw’abahinzi bishyize hamwe muri koperative “Tubungabunge amashyamba Byimana-Birembo”.  
Mu ijambo ry’ikaze Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko n’ubwo muri iyi ntara y’iburasirazuba hakunze kubura imvura ariko ko hari ikizere gishingiye ku mbaraga zashyizwe mu gutera no kubungabunga amashyamba. Yasabye ko igikorwa nk’iki cyo guhuriza abahinzi hamwe cyagera no mu yindi mirenge kuko abafite amashyamba babyifuza ari benshi, kandi bifuza nabo kugira amashyamba meza agira umusaruro ugaragara. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana hari amashyamba ya leta ari kuri hegitari 1,310; hakaba amashyamba y’akarere afite hegitari 243; amashyamba y’abaturage 418 ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka biri ku buso bwa hegitari 5,504.  Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bishimira ko amashyamba yabo yasazuwe akaba ameze neza, n’ubwo mu itangira ry’iyi gahunda hari bamwe batabyumvaga ariko ubu barishimira ibyo leta yabagejejeho. 
Minisitiri Dr Vincent Biruta yashimye imbaraga zashyizwe mu kuvugurura amashyamba bwite y’abaturage ndetse ashima n’abafatanyabikorwa batandukanye bafatanya muri iyi gahunda. Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko leta y’u Rwanda yiyemeje kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bidukikije ariyo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kubungabunga amashyamba no kongera ubuso bwayo. Yashishikarije abaturage bafite amashyamba bakaba bataribumbira hamwe ko babikora vuba kuko aribwo bazabona umusaruro mwinshi. Yagarutse ku bikorwa byihutirwa barimo gukora birimo kunoza gahunda y’imicungire y’amashyamba ku nzego zose, kuvugurura amashyamba ashaje ari kuri hegitari 600 mu turere twose, Kongera umubare w’ibiti biteye ku butaka buhingwa, Gukoresha amashuli yo mumurima (FFS) mu kubungabunga amashyamba no gushyira imbaraga mu mikoranire n’abikorera bityo nabo bakagira uruhare mu kubungabunga amashyamba, dore ko nabo baba bacyeneye umusaruro uyakomokaho.  
Mu mashyamba ari mu gihugu hose:  68% ni ay’abaturage , 2% ni ay’uturere,  27% ni aya leta naho 3% ni ibiti bivangwa n’imyaka. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2020, 30% by’ubuso bw’igihugu buzaba buteweho amashyamba.