Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/01/2019, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'intebe ushinzwe imirimo y'Inama y'abaminisitiri akaba n'imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, Min Kayisire Marie Solange ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'iburasirazuba Bwana Habimana Kizito, abayobozi b'ihuriro ry'amashuri makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana, inzego z'umutekano ndetse n'abandi bayobozi bahagarariye inzego zitandukanye, bifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2019. Muri uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Nyarukombe ho mu murenge wa Muyumbu; abawitabiriye bahanze umuhanda mushya wa kilometero ebyiri n'igice (2.5Km).
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y'uyu muganda rusange, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashishikarije abaturage kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa by'iterambere, bakitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bakarushaho kugira isuku mu byo bakora byose n'aho bari hose kandi bakubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanibukije abaturage kuzizihiza Umunsi w'intwari bazirikana ibikorwa by'ubutwari, bagashyira abana bose mu ishuli kandi buri wese agaharanira kunoza Ibyo akora akanatanga serivisi nziza.
Minisitiri Kayisire Marie Solange yabwiye abaturage ko yashimishijwe no kuba Guverinoma yarahaye inshingano zo kuba imboni y'Akarere ka Rwamagana, asaba abaturage Kuzizihiza Umunsi w'intwari bita ku bikorwa bishimangira Ubumwe bw'Abanyarwanda, bakitabira umurimo kandi bagakunda igihugu kabone N'ubwo bacyitangira. Minisitiri Kayisire Marie Solange yasabye Abaturage ba Rwamagana kurwanya amakimbirane yo mu ngo bakabana mu mahoro, kuko amakimbirane agira ingaruka nyinshi Zirimo n'igwingira ry'abana. Yasabye abaturage kwizigamira mu kigega "ejo heza" cyangwa se n'ahandi, bito bagateganyiriza ejo hazaza habo. Minisitiri Kayisire Marie Solange yashimiye ubuyobozi bw'ihuriro ry'amashuri makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana uburyo bufasha Akarere mu guteza iterambere abaturage bako, Asaba ko byaba urugero no mu tundi turere.