Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase na Guverineri Mufulukye basuye icyumba ntangamakuru cy’Akarere ka Rwamagana

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred basuye icyumba ntangamakuru cy’Akarere ka Rwamagana (Situation Room) kigaragaza aho ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bucyemura ibibazo byari bibangamiye umudendezo w’abaturage (Human Security Issues) ndetse no gushyira mu bikorwa imihigo bwahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye Minisitiri Prof Shyaka Anastase ko amakuru agaragara muri iki cyumba akubiye mu byiciro bitatu aribyo: icyemurwa ry’ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ndetse na gahunda yo kwihaza mu biribwa (Food Security). Meya Mbonyumuvunyi Radjab yanagaragaje imbaraga zashyizwe mu kurwanya imirire mibi, aho Akarere ka Rwamagana kavuye ku bana 644,ubuyobozi bugakora ubukangurambaga ubugira kane, hakaba hasigaye abana 45 kandi nabo barimo gukurikiranwa. Yagaragaje kandi aho ubuyobozi bugeze bushyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka wa 2018/2019 ndetse n’uburyo bukurikirana umusaruro uva mu bikorwa byakozwe mu mihigo y’umwaka ushize wa 2017/2018.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yashimiye iyi gahunda yo gukomeza gukurikirana umusaruro uva mu bikorwa byo mu mihigo yo mu myaka yatambutse ndetse n’uburyo ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushyira imbaraga mu gucyemura ibibazo bitandukanye byarai bibangamiye umudendezo w’abaturage. Aha, Minisitiri Prof Shyaka Anastase akaba yanagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere ku buryo bwakoreshwa kugira ngo n’ibibazo bisigaye bicyemuke mu gihe gito ndetse n’imihigo irusheho kwihuta.

Icyumba ntangamakuru (Situation Room) cyatangiye ari umwihariko w’Akarere ka Rwamagana, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo no gucyemura ibibazo bitandukanye. Kuva cyatangira gukoreshwa, Akarere ka Rwamagana kamaze kuza ku isonga mu kwesa imihigo incuro ebyiri kikurikiranya, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016/2017 n’umwaka wa 2017/2018.