MTN Rwanda yatangirije I Rwamagana amarushanwa y’amatsinda y’iterambere y’abari n’abategarugari, isura ibikorwa by’itsinda Girubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi ari kumwe na Madamu Zulfat Mukarubega umuyobozi w’icyubahiro wa MTN Foundation, Alain Numa ushinzwe ibikorwa rusange n’iyamamazabikorwa muri muri MTN Rwanda ndetse na Gerard Nkerabahizi ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu ntara y’I Burasirazuba; yatangirije amarushanwa y’amatsinda y’iterambere y’abari n’abategarugari mu karere ka Rwamagana, asura ibikorwa by’ubuhinzi bw’urusenda bikorwa n’itsinda Girubuzima rifashwa na AEE rikaba rikorera mu mudugudu wa Nyagasenyi, Akagari ka Nyamatete ho mu murenge wa Karenge.

Nk’uko Theophilla Mukamurenzi uyobora itsinda Girubuzima yabitangarije abashyitsi, itsinda Girubuzima rihinga urusenda rwoherezwa mu mahanga, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 24 barimo abagore 21 n’abagabo 3. Mu itangira buri munyamuryango yatangaga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 32,000, ariko utayaboneye rimwe akoroherezwa akayishyura mu byiciro kugeza yujuje umugabane we. Theophilla Mukamurenzi akomeza avuga ko batangiye guhinga urusenda bahinga ku buso bungana na Hegitari 1,42 ku buryo basanze amafaranga y’igishoro bakoresheje yose hamwe ari amafaranga y’u Rwanda angana na 4,375,000. Theophilla Mukamurenzi avuga ko urusenda rwabo rweze, basaruye toni 18 zibinjiriza amafaranga y’u Rwanda anagana na 12,600,000; bivuze ko inyungu bakuyemo icyo gihe yagera ku mafaranga y’u Rwanda 8,225,000. Aya mafaranga bungutse yabafashije kwagura ubuso bahingaho, kugira ibyo bacyemura mu miryango yabo ndetse bagura na moteri yo kubafasha kuhira mu buhinzi bwabo.
 
Mu izina ry’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Alain Numa yavuze ko kuri iyi nshuro hazarushanwa amatsinda y’abari n’abategarugori ari mu byiciro bine(4) aribyo: ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori ndetse n’amatsinda y’abagore bafite ubumuga, n’amatsinda y’abagore bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Kuri buri kiciro, hakazajya hahembwa amatsinda atatu(3) ya mbere, ariko hakazabaho n’igihembo nyamukuru cy’itsinda rizaba ryahize ayandi kizaba kingana na miliyoni ebyiri(2,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda. Alain Numa yanakanguriye aba bagore gukomeza gukoresha ibicuruzwa na serivise za MTN Rwanda kuko inyungu babona arizo bakoramo ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage.
 
Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Ntwari Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge yashimiye MTN Rwanda kuri aya marushanwa itegura ndetse no ku zindi serivise igeza ku Banyarwanda muri rusange. Ntwari Emmanuel yongeyeho ko aya marushanwa agirira akamaro abahinzi mu buryo butandukanye, kuko uretse no gutsindira ibihembo biba byateganyijwe atuma barushaho kunoza ibyo bakora bakongera ubwiza bwabyo. Yavuze ko abagore bo mu itsinda Girubuzima bamaze kugira umuco wo kwizigamira, abashimira kuba barisobanukiwe bakamenya ko nabo ari imbarutso y’iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange, abasaba kandi gukomereza aho kugira ngo n’abandi babigireho.
 
Biteganyijwe ko amatsinda 20 y’abari n’abategarugori ariyo azitabira iri rushanwa mu gihugu hose, hanyuma iri rushanwa rikazasozwa ku itariki ya 15 Werurwe 2022 hatangazwa abatsinze.