Mu buhinzi n'ubworozi haracyari amahirwe yo kubyaza umusaruro

Akarere ka Rwamagana kegereye ibiyaga bibiri (2) birimo icya Muhazi n'icya Mugesera bifite amazi yunganira ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane ubworozi bw’amafi.Imirenge yose y’Akarere ka Rwamagana ishobora gukorerwamo ubuhinzi kandi yose ifite ubushobozi bwo kuhirwa kuko igera ku mazi ndetse yakweraho n’ubwatsi bwa'matungo butandukanye. 

Ni Akarere gafite ubutaka bweramo ibihingwa byinshi bitandukanye. Kugeza ubu Akarere gafite ingomero z'amazi yo kuhira (valley dams) 5 zakuhira ubuso bungana na hegitari 963ha, enye ( 4 )muri zo horererwamo n'amafi.

Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana harimo ishoramari  mu buhinzi n’ubworozi bibyara ubukire byanatanze akazi ku baturage ; harimo ubuhinzi bw'indabo bukorwa na Bella flower, Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi (Banana wine ltd, Uzima chicken ltd, Rwamagana Rice, RWACOF,n'izindi) na Prodev Rwanda yakira ikanahunika umusaruro utunganywa na MINIMEX. Mu bworozi, Akarere gafite amakusanyirizo y'amata (MCCs), amabagiro(4), ubworozi bw’amafi mu buryo bwa kareremba 80, ubworozi bw’inka 34,174, ubworozi bwagutse bw’ingurube 21,765 n’inkoko256,049.

Akarere ka Rwamagana kegereye Kigali, bikaba byorohera abahinzi n’aborozi kugera ku isoko, kakanagira ubworozi bw’amatungo buteye imbere cyane cyane ubw'amatungo magufi.