Mu cyanya cy'Inganda hatashywe uruganda ruzakora isabune y'ifu
Kuri uyu wa 19 Werurwe 2025 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y'Iburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana na Amb. WANG Xuekun w’Ubushinwa mu Rwanda bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Uruganda Value Platform Industrial Rwanda Ltd mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uru ruganda rukora isabune y’ifu,ruherereye mu cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kiri i Mwulire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yashimiye H.E Amb. Wang Xuekun ku mibanire myiza Igihugu cy'Ubushinwa gifitanye n’u Rwanda n'uruhare abashoramari b'abashinwa bagira mu kongera ishoramari rifite udushya, akaba n'amahirwe ku batuye Intara y’Iburasirazuba babonamo akazi. Uruganda rwa Value Platform Industrial Rwanda Ltd rwiyongereye ku zindi 15 zakoreraga mu cyanya cy'inganda cya Rwamagana, rukaba ruteganya gukoresha abakozi basaga 300.