Mu cyumweru cy'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, abaturage barasabwa kwita ku bikorwa bigamije kurandura igwingira n'imirire mibi.

Kuri uyu wa 04 Kamena 2024 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yatangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana mu Karere, ku nsanganyamatsiko igira iti:"Hehe n'igwingira: Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite n'umwana,imirire n'isuku,dukingize abana inkingo zose".

Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, NCDA n'abandi bafatanyabikorwa Icyumweru cyahariwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana kizibanda ku bukangurambaga kuri gahunda y'imyaka 2 yo kurandura igwingira ry'abana, gutanga serivise z'ubuzima ku bana n'abakuru . Umuyobozi w'Akarere wungirije Mme Umutoni Jeanne yakanguriye ababyeyi guharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye no gufatanya n'inzego z'ubuzima mu kwita ku mubyeyi n'umwana, isuku n'imirire myiza kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi batagwingira bityo bagirire akamaro umuryango n'Igihugu.

Abaturage bakanguriwe kwitabira ibikorwa bitegangijwe muri iki cyumweru cyahariwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana birimo; gutanga ibinini by'inzoka, vitamine A, ifu ya Ongera na serivisi zo kuboneza urubyaro n'ubukangurambaga ku buzima bw'umubyeyi utwite n'umwana, imirire n'isuku. Icyumweru cyahariwe Ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana cyatangiye tariki 03/6/2024 kikazasozwa tariki 07/6/2024.