Mu gusoza ukwezi kw’ibisubizo, Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurushaho gufatanya n’abayobozi mu kwesa imihigo, kwicyemurira ibibazo no kwiteza imbere

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/08/2019, Mu kagari ka Ntunga ho mu murenge wa Mwulire habereye inteko rusange y’abaturage igamije gucyemura ibibazo by’abaturage mu ruhame rwa benshi. Iyi gahunda ikaba yahuriranye n’isozwa ry’ukwezi kw’imiyoborere myiza kwiswe “Ukwezi kw’ibisubizo”, kukaba kwarahariwe gahunda yihariye yo gucyemura ibibazo by’abaturage mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye iyi nteko, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iyi gahunda y’inteko rusange yashyizweho na Perezida Kagame mu rwego rwo kugirango ubuyobozi burusheho kwegera abaturage, bubacyemurire ibibazo bubasanze iwabo. Yongeyeho ko mu karere ka Rwamagana no mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, iyi gahunda yiyongereyeho gahunda yihariye y’ukwezi kw’imiyoborere myiza (Ukwezi kw’ibisubizo) ikaba yararanzwe no kwegera abaturage birushijeho no kumenya uko babayeho hagamijwe kubacyemurira ibibazo baba bafite. Yavuze ko mu rwego rwo kumenyekanisha iyi gahunda, hanyujijwe amatangazo menshi ku maradiyo atandukanye kugira ngo hatagira umuturage ucikanwa.

Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko bafite isnhingano zo gufatanya ubuyobozi bwabo kandi bakarushaho gukora cyane kugira ngo Akarere ka Rwamagana gahore ku isonga. Aha niho yahereye ababwira ko hari imihigo isaba ubushobozi bwinshi batabona arinayo leta ishyiramo ingengo y’imari nyinshi. Muri iyo mihigo harimo nko: Kubaka ikigo nderabuzima cya Mwilire, Kugeza amazi meza mu murenge wa Mwulire, Imihanda n’ibindi… ariko ko hari n’indi mihigo yoroheje bishoboreye ubwabo harimo no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Yabasabye kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire buzwi ku izina rya “Ejo Heza”,kugira agakayi k’imihigo, kubaka uturima tw’igikoni no gutegura neza igihembwe cy’ihinga bakiyandikisha muri gahunda ya “Smart Nkunganire” kandi bakanategura imirima yabo neza hagamijwe kongera umusaruro. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bakirinda kurarana n’amatungo, bakagira isuku birinda amavunja n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Nk’uko Akarere kiyemeje kubakira abatagira aho kuba, Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kuzabigiramo uruhare batanga imiganda igihe cyose bazabisabwa, hanyuma ibisaba amafaranga menshi leta ikazabibafasha.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza arinako kwahawe izina ry’ “ukwezi kw’ibisubizo” kwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 15/07/2019, kukaba kwasorejwe mu murenge wa Mwulire ahahurijwe abaturage bo mu mirenge ya Munyiginya na Mwulire.