Mu imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana kahize utundi kumurika neza
Kuri uyu wa 09 Nzeli 2025 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Pudence Rubingisa, Ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abikorera (PSF), Abayobozi b'Uturere n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza imurikagurisha rya 14 ry'Intara rimaze iminsi 23 ribera mu Mujyi wa Rwamagana kuva tariki 18Kanama 2025, aho mu bihembo byahawe abamuritse Akarere ka Rwamagana kahembwe ko kahize utundi mu kumurika neza ndetse kanahabwa igihembo cy'abafatanyabikorwa babaye ab'ingenzi muri iri murikagurisha.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashimiye abitabiriye iri murikagurisha, asaba abikorera gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa iwacu nk'Intara ifatwa nk'ikigega cy'Igihugu mu buhinzi n'ubworozi, kubyaza umusaruro amahirwe mu ishoramari ari muri iyi Ntara. Guverineri Rubingisa Pudence kandi yasabye abikorera gushora imari mu byanya by'Inganda, kubyaza umusaruro ibiyaga bisaga 30 biri muri iyi Ntara, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu miturire, ubukerarugendo, imishinga minini y'ubuhinzi n'ubworozi iri gukorwa muri iyi Ntara n'ibindi.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba, ubw'Urugaga rw'Abikorera (PSF) n'inzego z'umutekano ku bufatanye bwatumye iri murikagurisha risojwe nta kibazo baba abamurika n'abaguraga bagize kandi rikaba risize abikorera bo mu bice bitandukanye hari icyo bigiye kuri bagenzi babo, biganisha mu guhanga udushya no gutanga imirimo. Iri murikagurisha ryitabiriwe n'abamurikaga basaga 293 ndetse rikaba ryitabirwaga n'abagura basaga ibihumbi bitanu (5000) buri munsi.
Ku bindi: www.youtube.com/live/o6tZWw-g1fE