Mu Itorero ry'Umudugudu abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu kugera ku Cyerekezo 2050
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19Kanama 2025 mu Mirenge yose abayobozi bifatanyije n'abaturage bateraniye mu Itorero ry'Umudugudu, banaganira ku ntego z'Icyerekezo2050, u Rwanda rwahisemo n'uruhare rwa buri wese mu kugera ku iterambere ry'ubukungu n'ubukire, imibereho myiza n'ubuzima buzira umuze kuri buri wese.
Kugira ngo igihugu gitere imbere, ni ngombwa ko kigira icyerekezo giteguye neza ndetse hagategurwa n’ingamba zo kukigeraho. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, u Rwanda rwateguye icyerekezo 2020 cyafashije gukorera ku ntego no kwihuta mu iterambere. Nyuma y’iki cyerekezo, u Rwanda rwateguye indi gahunda izarufasha gukomeza umuvuduko rufite mu iterambere rirambye, ku buryo ruzaba rubarirwa mu bihugu bikize mu myaka 30 iri imbere. Ni gahunda y’ icyerekezo 2050.
Icyerekezo 2050 gishingiye ku cyifuzo cy’Abanyarwanda cyo kuraga abana bacu Igihugu cyiza bakwishimira kubamo. Imibereho myiza Abanyarwanda bagomba kugira izashingira ku bwiza bw’ibidukikije; ibidukikije kamere cyangwa ibyo abantu bagiramo uruhare n'imikoreshereze myiza y’ubutaka mu nzego zose hagendewe ku Gishushanyo Mbonera cy’Igihugu ku Mikoreshereze y’Ubutaka.
Kugira ngo Icyerekezo 2050 kizagere ku ntego, hari iby’ibanze bigomba kwitabwaho, hagomba gukorwa byinshi mu myaka 10 itangira Icyerekezo 2050 bizatuma hubakwa umusingi ukomeye kugira ngo Igihugu kizagere k’umusaruro witezwe mu myaka yindi izakurikiraho. Kugera kuri izi ntego bizasaba gukora cyane. Ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, ni ibisubizo Abanyarwanda ubwabo bishakamo bibageza ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ni imyumvire n’imikorere Abanyarwanda bihitiramo bashingiye ku mahirwe aboneka mu Gihugu, indangagaciro zishingiye ku muco no ku mateka hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo.