Mu Karere hatangijwe gahunda y'Intore mu biruhuko

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23/7/2025 mu Murenge wa Musha Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne , ari kumwe n'abandi bayobozi yatangije gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, ku nsanganyamatsiko igira iti:" Ubuzima bwiza, Agaciro kanjye".

Rwagasana Jean Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ikiganiro ku muco nyarwanda, amateka n'indangagaciro z'abanyarwanda, abasaba gukomeza gukunda Igihugu,kuba umwe no kwirinda ingeso mbi zibangiriza ejo hazaza.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye ababyeyi bohereje abana ndetse n'abanyeshuri bitabiriye iyi gahunda kuko izabafasha kwiga indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, gukunda Igihugu no guteza imbere impano bafite nk'urubyiruko.

Muri iyi gahunda izageza ku itariki 29/8/2025 kandi urubyiruko ruzahabwa ibiganiro ku murimo n'umuco wo kwizigamira, uburenganzira bw'umwana n'inshingano, isuku n'isukura,ubuzima bw'imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, kurwanya ibiyobyabwenge n'icuruzwa ry'abantu,siporo n'imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga.