Mu Karere hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2025B
Kuri uyu wa 04/3/2025 mu Karere hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2025B. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu n'abahagarariye Ubuyobozi bwa RAB batangije igihembwe cy'ihinga, batera ibishyimbo mu gishanga cya Nyirabidibiri, cyatunganyijwe ku buso bwa hegitari 215.
Muri iki gihembwe cy'ihinga 2025B mu Karere hazahingwa ku buso buhuje ibihingwa birimo; ibigori kuri hegitari 470, ibishyimbo kuri hegitari 16500, soya kuri hegitari 40, Umuceri kuri hegitari 429 n'imyumbati kuri hegitari 90.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abahinzi bafite ubutaka bwegereye amazi kuhira ibihingwa muri iki gihe imvura ikiri nkeya no kubyaza umusaruro ibishanga byatunganyijwe bibanda ku bihingwa byatoranyijwe kugira ngo bagire uruhare mu kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, birinda guhinga mu kajagari. Abaturage kandi bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kunganirwa Leta y'u Rwanda yabashyiriyeho mu kubona inyongeramusaruro n'ibikoresho byo kuhira.
Abahinzi kandi bakanguriwe gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe 2025A no kubungabunga ubuziranenge bwawo kandi bakirinda kuwusesagura. Mu gihembwe cy'ihinga 2025A, umusaruro wabonetse ku buso buhuje ungana na toni 34,000 z'ibigori, toni 15,700 z'ibishyimbo, toni 2,500 z'umuceri na toni 415 za soya.