Mu Karere hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2026A
Ibikorwa by'Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeli byo kuri uyu wa 27 Nzeli 2025 wanahujwe no gutangiza igihembwe cy'ihinga 2026A. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abayobozi bahagarariye Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) n'izindi nzego z'abafatanyabikorwa bifatanyije n'abahinzi bo mu Murenge wa Kigabiro ahatewe ibigori ku butaka buhuje bwa Ha 11.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka bwose buhari kugira ngo bagire uruhare muri gahunda yo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa. yagize ati “Iigihembwe cy’ihinga cya A ni cyo dugira kiba na kirekire kandi kigira imvura nyinshi ugereranyije n'ibindi bihembwe by'iginga. Ubutumwa dutanga ni ugusaba abahinzi bahinge kare kuko imvura yatangiye kugwa kandi bahinge ahantu hose hashobora gutanga umusaruro kandi bakoreshe inyongeramusaruro kugira ngo tubone ibidutunga bihagije. Inyongeramusaruro zarabegerejwe ndetse na Leta iri kubunganira kugira ngo zibagereho zidahenze. Icyo umuhinzi asabwa ni ukwiyandikisha muri sisiteme ya ”Smart Nkunganire", ubundi agahabwa inyongeramusaruro.
Muri iki gihembwe cy'ihinga 2026A, mu Karere hazaterwa ibigori ku butaka buhujwe ku buso bwa hegitari 17,086, ibishyimbo kuri Ha 15,703, soya kuri Ha 415, imyumbati kuri Ha 833 n'umuceri kuri hegitari 420.Hazanakoreshwa imbuto y'indobanure y'ibigori Kg 230,000 na toni 12 za soya.