Mu Karere hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti 2023/2024
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023 mu Mirenge yose y'Akarere hakozwe Umuganda rusange wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti 2023/2024. Umuyobozi w'Akarere wungirije Umutoni Jeanne n'abayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyakariro mu muganda wo gutera ibiti ku buso bwa Ha 49 mu Kagari ka Munini.
Abaturage bakanguriwe kwita ku biti, kubyongera no kubibungabunga kugira ngo bibagirire akamaro. Abaturage kandi bahawe ubutumwa bujyanye n'ukwezi k'ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, Gukumira no kwirinda Ibiza, kwikura mu bukene no kwigira no kugira umuco w'isuku n'isukura.
Muri iki gihembwe 2023/2024, mu Karere ka Rwamagana hazaterwa ibiti 2,292,985 ; birimo iby'ishyamba 1,018,549, ibiti bivangwa n'imyaka 1,078,020, ibiti byera imbuto 155,329 n'ibiti gakondo 41,087.
Nyuma y'Umuganda kandi habaye amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z'Imidugudu,gutora Biro y'Inama Njyanama y'Umudugudu, gusimbuza umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama njyanama y'Akagari n'ayo kuzuza Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore n'iy'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu