Mu Karere hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo mu Karere hateranye inteko z'abaturage zanatangirijwemo ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti:"Twubake umuryango uzira ihohotera". Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab n'abadepite bari mu Karere bifatanyije n'abaturage mu nteko zateraniye i Ruhunda mu Murenge wa Gishari.
Abitabiriye izi nteko z'abaturage bakanguriwe kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu no kwirinda ibi byaha bihanwa n'amategeko kandi bagatangira amakuru ku gihe ku ho byagaragaye, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi uzira ihohotera.
Abaturage kandi bakanguriwe kwita ku micungire y'ubutaka, kubahiriza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka no gufata neza ibikorwaremezo, abafite ibyifuzo n'ibibazo babigeza ku bayobozi banafatanya kubikemura.